Kamonyi-Ngamba: Umusore w'imyaka 25 yishyikirije Polisi yishinja kwica Se umubyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana i saa mbiri z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kigina, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, umusore witwa Kwizera Théoneste w'imyaka 25 y'amavuko wari ukibana n'ababyeyi, yashyamiranye na 'Se' umubyara bapfa gutaha amukomangira, bimuviramo kumutera ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ryabaye intandaro y'urupfu rwe byatumye uyu musore yijyana kuri Polisi avuga ko yishe Se.

Amakuru abaturage bahaye intyoza.com, ni uko uyu musore Kwizera Théoneste yatashye mu ijoro mu ma saa mbiri (20H00), ageze mu rugo asanga bakinze bagiye kuryama, akomanze Se witwa Ntigurirwa Erneste w'Imyaka 56 y'amavuko mu kumubona amubaza impamvu ataha amukomangira nk'utaha iwe. Bakomeje guterana amagambo, gucyocyorana bigera aho uyu mubyeyi yirukankana umuhungu we, nawe yiruka ahungira kwa Se wabo baturanye witwa Sharushi Berne.

Muri uko guhungira kwa Se wabo, Kwizera yaje kumva ijwi rya Nyina Tuyishimire Console w'imyaka 50 y'amavuko avugiye ku muharuro, asohoka avuga ko Nyina na Se baje kumufatanya ngo' reka aze abereke', niko gutora ibuye hasi aritera Se hejuru y'irugu( ku mutwe inyuma), ariruka Se nawe amwirukaho, amanuka ku mukingo yikubita ku mabuye ari ku muharuro wo kwa Sharushi yubitse inda.

Uyu mugore wa Ntigurirwa ari nawe Nyina wa Kwizera, abonye ibibaye yahise akoma akaruru atabaza abaturanyi, baterura uyu mugabo we bamujyana iwe mu rugo ariko bakihamugeza basanga yashizemo Umwuka(Yapfuye).

Nyuma y'ibi, uyu muhungu we Kwizera Théoneste adategereje ko hari uza kumutwara cyangwa se ngo ahunge, yahise ubwe yijyana kuri Polisi Sitasiyo ya Rukoma ari nayo ireberera Umurenge wa Ngamba ari naho kandi RIB ikorera, avuga ko yishe Se umubyara. Umurambo wa nyakwigendera woherejwe kubitaro bya Kacyiru kugirango upimwe( Autopsy).

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko uko gushyamirana hagati y'umwana na Se kwabayeho, ko ndetse yamuteye ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ariyo mvano yo gupfa kwe.

Mu gihe hari bamwe mu baturage bavugaga ko Ntigurirwa Erneste yaba yituye hasi agapfa, Meya Dr Nahayo ashingiye ku makuru y'iperereza ryakozwe, yagize ati' Nyuma yuko bavuga ko ashobora kuba yituye hasi agapfa, iperereza ryagaragaje ko umuhungu ari we wamukubise ibuye ahubwo'.

Ubutumwa bwa Meya Dr Nahayo Sylvere, ku muryango Nyarwanda by'umwihariko ku banyakamonyi ni; ukwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko uretse no kuba yakururira abayafitanye ibyago bitandukanye birimo n'urupfu, anatuma nta terambere, nta heza h'umuryango mu iterambere. Asaba kandi Ababyeyi guha uburere bwiza abana babo, birinda intonganya zitari ngombwa ariko kandi akanasaba abana kubaha ababyeyi babo, aho babona hari ibibazo batabasha kwikemurira bakegera ubuyobozi.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2024/02/24/kamonyi-ngamba-umusore-wimyaka-25-yishyikirije-polisi-yishinja-kwica-se-umubyara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)