Aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha azwi nk'Urugarika giherereye mu Mudugudu wa Ndagwa mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika, ku wa 31 Mutarama 2024.
Ubwo bagwirwaga n'iki kirombe gifite ubujyakuzimu burenga metero 15, habanje gukurwamo umugabo w'imyaka 43 we yari yitabye Imana, mu gihe uyu wakuwemo nyuma akiri muzima, bakomeje kumushakisha.
Uyu Gafurafura Claver wakuwemo agihumeka, ikibazo bamusanganye ni umwuka mucye ndetse n'urutoki rwe rwaciwe n'ibuye ryamugwiriye, akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Gusa iki kirombe cyabagwiriye, ni kimwe mu bitaremerwa nk'uko ubuyobozi bw'ibanze bubivuga ndetse bugasaba abantu kwirinda ubucukuzi butemewe.
Ubwo iki kirombe cyari kimaze kubagwira, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati 'Nk'iki kirombe ntabwo byari byemewe kuhacukura amabuye y'urugarika ni ukuvuga rero ko aba bagabo nubwo bagize ibyago bari bari no mu makosa yo gucukura mu buryo bunyuranyije n'amategeko.'