Kenny Sol, Bwiza na Bushali mu bashyize akado... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye ku wa 25 Gashyantare 2024 muri Kisimenti, ahazwi nko mu Gisimenti, abahanzi Nyarwanda biganjemo ikiragano gishya baraye basimbikije imbaga y'abitabiriye igitaramo gisoza ibitaramo bya Tour Du Rwanda Festival bimaze igihe biherekeza isiganwa ry'amagare rwa Tour Du Rwanda ryegukanwe n'Umwongereza Joe Blackmore.

Ni ibitaramo byari bimaze iminsi biherekeza iri siganwa aho abahanzi bataramiraga abatuye igice amagare yabaga yasorejemo. Hataramye abahanzi batandatu nk'uko byari bitegenyijwe muri icumi baranze ibi bitaramo byateguwe na Kikac Music.

Ibi bitaramo byabanje i Huye mu ntara y'amajyepfo, igitaramo cyabaye ku wa 19 Gashyantare, i Rubavu ku wa 21, i Musanze 22 ndetse na Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024 ari nacyo cyasoje ibi bitaramo.

Ibi bitaramo byagaragayemo abahanzi Juno Kizigenza, Bwiza, Niyo Bosco, Bushali, Afrique, Kenny Sol, Senderi International Hit, Mico The Best na Danny Vumbi bose batanze ibyishimo bisendereye.

Mu ijoro ryakeye mu Gisimenti, igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya ari bwo umuvangamuziki, Dj Crush yuriye urubyiniro atangira gususurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye.

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Luck Nzeyimana, yageze ku rubyiniro ahagana saa moya n'iminota 30 atangira gususurutsa abantu ari nako ahamagara umuhanzi wa mbere, Eric Senderi International Hit.

Umuhanzi Senderi niwe wagiye ku rubyiniro bwa mbere, ahita azamura abafana bari bamaze amasaha abiri bategereje abahanzi. Uyu mugabo weretswe ko agifitiwe urukundo, yataramye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo "Muri hehe' 'Iyo Twicaranye' 'Tuzarinda' igihugu n'izindi kandi zose yaririmbanaga.

Eric Senderi yasimbuwe na Bushali!

Bushali nk'uko byari byitezwe, yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w'urubyiruko binyuze mu ndirimbo ze nka Ku gasima, Mu kwaha, Kamwe n'izindi. Yaririmbye igihe kingana n'iminota 35 ahita ahereza umwanya Niyo Bosco.

Umuhanzi Niyo Bosco yataramye mu ndirimbo ze zirimo "Urugi, "Eminado' n'izindi. Uyu musore ageze ku ndirimbo 'Seka', ibintu byahinduye isura, abantu bose bajya mu bicu aho abakunzi be bayiririmbaga kurusha nyirayo. Yahaye umwanya Danny Vumbi nawe wakoze mu nganzo.

Danny Vumbi yaririmbye indirimbo zirimo 'Bango' 'Baragowe' '365' n'izindi zishimiwe cyane. Uyu muhanzi yahaye umwanya Bwiza waje gushyira abantu mu bicu. Yageze ku rubyiniro yazamuye abantu bari batangiye gukonja yongera kubashyira mu kirere.

Bwiza yaririmbye zimwe mu ndirimbo nka 'Ready, Rumors, Yiwe, Do me n'izindi. Indirimbo z'uyu mukobwa zishimiwe cyane by'umwihariko Ready, Rumors na Do me ziganje kwerekana ko zikunzwe cyane.

Bwiza watanze ibyishimo, yahaye umwanya Kenny Sol washyize akadomo kuri iki gitaramo. Kenny Sol uherutse kwerekeza muri 1:55 Am, yataramye bwa mbere mu gitaramo yagaragarijwemo urukundo rudasanzwe aho indirimbo zose zaririmbwaga n'abakunzi be.

Indirimbo zaririmbwe zirimo Say my name, Igitangaza, Haso n'izindi ari nawe washyize akadomo kuri iki gitaramo.



Kenny Sol ni we watanze ibyishimo kurusha abandi muri iki gitaramo



Bwiza na Kenny Sol batanze ibyishimo bisendereye na cyane ko banakurikiranye ku rubyiniro

Dj Crush niwe wabanje gususurutsa abantu mu gitaramo cya Tour Du Rwanda Festival

Umunyamakuru Lucky niwe wayoboye iki gitaramo

Senderi International Hit yagaragaje ko ubuhanga bwe ntaho bwagiye


Bushali yerekanye ko ari umuhanzi w'urubyiruko


Umuhanzi Niyo Bosco yatanze ibyishimo

Niyo Bosco yari aherekejwe n'ibizungerezi


Danny Vumbi yataramye biratinda mu gitaramo gisoza Tour du Rwanda

Reba uko byari byifashe

Reba ibiganiro bamwe mu bahanzi batanze bavuye ku rubyiniro

">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140113/kenny-sol-bwiza-na-bushali-mu-bashyize-akadomo-kuri-tour-du-rwanda-festival-amafoto-140113.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)