Kigali Films Academy yatangiye kwandika abifu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Batanga amasomo ari mu byiciro bine: 'Film making and Cinematography', 'Photography & Graphic design', 'Music and Audio Production' ndetse na Videography and Editing.

Umwihariko wa Kigali FIlms Academy ni uko bakomeza gukurikirana umunyeshuri nubwo yaba yarasoje amasomo muri iri shuri. 

Bakora urugendo shuri mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi cyane cyane iyo abanyeshuri bari gusoza amasomo.

Ibi bikorwamu rwego rwo kwagura imibanire yabo n'ibindi bigo, ndetse no kongera ubumenyi butangwa n'ibihugu bitandukanye byo muri EAC.

Buri wa Gatanu w'Icyumweru kandi, Kigali Films Academy ihuza abanyeshuri ndetse n'abatumirwa bafite ubumenyi mu gutunganya amashusho mu rwego rwo kubafasha kumenya umwuga no kugirana imibanire myiza n'abandi.

Kigali Films Academy igira amasomo y'igihe gito amara amezi atatu (basic Class), bagira kandi amasomo amara amezi atandatu (Advanced Class) ndetse n'amasomo amara igihe kingana n'umwaka (Full course).

Umuyobozi wa Kigali Films Academy, Mugisha Gaga yavuze ko bagiye kwakira icyiciro kindi cy'abanyeshuri mu gihe bishimira uburyo ababanje bari kwitwara ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Abanyeshuri bize mbere baje nta kintu nta kimwe. Yaba abashakaga kumenya gukora filime, cyangwa gukora amashusho y'ibindi bihangano. Ariko twamaze kubigisha bose batangiye imirimo ku isoko ry'umurimo, kandi na nyuma dukomeza kubakurikirana.'

Akomeza ati 'Nyuma y'amasomo tubafasha gushyira mu bikorwa ibyo baba bize mu ishuri. Hari abo twigishije bashinze ibigo byabo, hari n'abandi babonye akazi gahoraho ka buri kwezi n'ibindi.'

Iri shuri rya Kigali Films Academy kandi ritanga imenyerezamwuga (Internship) ku banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya amashusho (Multimedia). Kandi bakira n'abanyeshuri bo mu bindi bihugu.

Muri iki gihe iri shuri ryagabanyije ibiciro (Discount) ku bifuza kwiga amasomo yavuzwe haguru. Bakorera Rwandex, iruhande rwa Akagera Motors muri Kigali.

Ku banyeshuri bashaka kwiga hamagara Nimero: 0788358613 cyangwa kuri 0788960861. Ushobora kandi kwifashisha uburyo bwa Email: [email protected]


Kigali Films Academy (KFA) yatangiye kwakira abanyeshuri bafite inyota yo gukarishya ubumenyi mu gufata amashusho 

Abanyeshuri bahabwa ibikoresho bibafasha kwiga amasomo ajyanye no gufata amashusho ya filime n'ibindi bishamikiye ku bikorwa by'ubuhanzi 

Mu gihe bamara bakurikirana amasomo, abanyeshuri bahuzwa n'abantu banyuranye bafite ubunararibonye mu gufata amashusho

 

Kwiga gufata amashusho bijyanye n'imyitwarire ikwiriye mu gukora neza akazi 

Mu ishuri, buri munyeshuri agira uruhare kugeza asoje amasomo akajya guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo





Nawe ntucikwe kuko iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri babyifuza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140006/kigali-films-academy-yatangiye-kwandika-abifuza-kwiga-gutunganya-amashusho-mu-buryo-bugezw-140006.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)