Kimenyi na Muyango bizihirije umunsi w'abakundana mu munyenga wa Kajugujugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muyango Claudine na Kimenyi Yves bizihirije umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin' mu rurimi rw'amahanga barya umunyenga muri Kajugujugu.

Ni nyuma yo gutsinda irushanwa ryashyizweho na Sosiyete ya Akagera Aviation aho ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko tariki ya 14 Gashyantare 2024 ku munsi w'abakundanye yifuza kuzatwara 'Couple' imwe mu ndege ikayigeza i Musanze muri Virunga Lodge bakahafatira amafunguro ya saa sita ubundi ikabagarura.

Nibwo amatora yatangiye maze abantu benshi bagenda batora abantu bakundana 'Couple' bafana, cyane cyane ibyamamare, byarangiye Kimenyi Yves na Muyango ari bo batsinze bahigitse abarimo Miss Nishimwe Naomie n'umukunzi we Michael Tesfay.

Muri iki gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare, umunsi hizihizwaho umunsi w'abakundanye, Kimenyi na Muyango bari kumwe n'umuhungu wa bo Kimenyi Miguel buriye Kajugujugu berekeza i Musanze gufatirayo amafunguro ya saa sita.

Kimenyi na Muyango ni bamwe mu byamamare byagiye bigaragaza ko bakudana cyane aho berekana amarangamutima buri umwe afitiye undi binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka.

Kimenyi Yves muri Kajugujugu
Muyango Claudine akanymuneza kari kose
Bari kumwe n'umuhungu wa bo Kimenyi Miguel
Bageze muri Virunga Lodge



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-na-muyango-bizihirije-umunsi-w-abakundana-mu-munyenga-wa-kajugujugu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)