Kuwa Gatandatu w'icyumweru gushize ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 18, saa kumi n'ebyiri, ikipe ya AS Kigali ikaba yarakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino warangiye iyi kipe y'abanyamujyi itsinze igitego 1-0 ariko nyuma y'umukino KNC yerekana ko atishimiye ibijyanye n'imisifurire ndetse ahita atangaza ko afashe umwanzuro wo gusesa ikipe ya Gasogi United.
Nyuma yaho benshi bagize ngo ntabwo akomeje kuri uyu mwanzuro bitewe nuko yaba yabikoreshejwe n'umujinya ndetse akaba atari nabwo bwa mbere yaba afashe uyu mwanzuro ariko akaza kwisubira ikipe igakomeza kubaho ariko we akomeza kumvikana mu binyamakuru bitandukanye birimo na InyaRwanda avuga ko agikomeje.
Icyongeye kuri cyo yanandikiye FERWAFA ayisaba ko yamwerera gukura Gasogi United mu mikino yose itegura ariko yo ivuga ko umwanzuro utagomba guhita ufatwa ako kanya kubera ko hari inzira bigomba kubanza kunyuramo.
Nubwo byari bimeze bityo gusa abakinnyi ba Gasogi United bo bakomeje gukora imyitozo bisanzwe none kuri uyu wa Gatanu hagiye hanze amakuru avuga ko KNC yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe ndetse ko iyi kipe igomba gukina na Kiyovu Sports muri shampiyona.
Aganira na Radio 1 mu kiganiro cy'imikino, One Sports Show, KNC yagize ati: "Ndashaka mbwire abantu ko umukino na Kiyovu Sports w'ejo bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.'
Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu ari bwo Kiyovu Sports izakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda mu mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Amagambo ya KNC aganira na Radio 1Â
KNC yisubiye ku mwanzuro yari yarafashe wo gusesa Gasogi UnitedÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139297/knc-yisubiye-139297.html