No title

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, Abasiganwa baranyura mu makorosi y'umuhanda uzwi nka Kivu Belt. Ni nyuma y'uko basiganwe muri Kigali, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke ndetse na Rusizi.

Abakinnyi 90 ni bo biteganyijwe ko bahatana mu gace ka Kane ka Tour du Rwanda ka Karongi-Rubavu ku ntera y'ibilometero 93.

Ni isiganwa riri buhaguruke ku isaha ya saa 11:30 Am, bikaba byitezwe ko abasiganwa bari bugere i Gisenyi hagati ya Saa 13:30 na 14:00 PM.

Ibirometero 93 nibyo abakinnyi bari bugende, aka gace kakaba kari mu duce duto iri siganwa rifite ukuyemo uduce two gusiganwa n'ibihe.

Aka gace ka kane gasobanuye byinshi muri iri siganwa, harimo no kuba isiganwa rigeze mu cya kabiri.

Umunyafurika y'Epfo Callum Ormiston niwe uheruka kwegukana aka gace, aho umwaka ushize abakinnyi bahagutse i Rusizi berekeza i Rubavu, aza kuba ariwe uhagera bwa mbere.

Rubavu, Umujyi w'Abanyabirori ugiye kwakira Tour du Rwanda 2024

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Icyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa

Ibyo abantu bazi cyane ku karere: Ahantu nyaburanga: Umwaro w'Ikiyaga cya Kivu, imisozi ya Rubavu na Muhungwe, amashyuza, ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Rwanda/DRC), amashuri menshi, ibiranga amateka n'ibindi.

-Imirenge  : Gisenyi, Rubavu, Rugerero, Nyundo, Kanama, Nyakiriba, Kanzenze ,Mudende,Busasamana,Bugeshi,Cyanzarwe. Nyamyumba.

-Ubuso :  388.3Km2

-Umubare wabaturage (2014): 403662

-Ubucucike bw'abaturage (2014): 1039/Km2

Ibyo wamenya ku Karere ka Karongi aho abakinnyi bahagurukira

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Akarere ka Karongi mu majyaruguru yako gahana imbibi n'Akarere ka Rutsiro ndetse na Ngororero, mu burasirazuba gahana imbibe n'Intara y'Amajyepfo, ku turere twa Ruhango na Muhanga, ndetse no mu majyepfo ku Karere ka Nyamagabe.

Mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari Akarere ka Nyamasheke, mu burengerazuba ni Ikiyaga cya Kivu kikagabanya n'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, abantu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu ndetse n'ahantu ho kuruhukira. N'ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy'icyo Ubwiza bw'Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri ino nyandiko tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.

Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n'ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli, umuco wa gitwari n'inzu ndangamurage y'ibidukikije ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.

Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y'inkengero z'Ikiyaga cya Kivu kakaba n'irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y'Igihugu izwi nka Nyungwe aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n'utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.


Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.

Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

2017 yaje gukina shampiyona ya Israel mu bakuru ahita aba uwa kabiri. Mu 2020 yitabiriye irushanwa rya Course de Solidamoscet des Championz Olympique yegukanamo agace ka mbere.

Mu 2021 yitabiriye Okolo Slovenska yegukana agace ka 4 ndetse anaba umunya - Israel wa mbere wegukanye agace muri UCI Europe. Iwabo mu gihugu amaze imyaka ibiri ariwe mukinnyi w'umwaka mu marushanwa yabo.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.

Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 90. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari 'Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y'urubyiruko' ariko 'inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo'.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2024

















































Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139920/live-ikaze-mu-gace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-2024-gasorezwa-i-rubavu-umujyi-wabanyabirori--139920.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)