Kylian Mbapp yamaze gusinya muri Real Madrid - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri wa Mbere taliki 19 Gashyantare ni bwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne birimo Marca byabyutse byandika ko amata yabyaye amavuta, Kylian Mbappé yamaze gutereka umukono ku masezerano y'ikipe ya Real Madrid mu gihe cy'imyaka 5.

Ni nyuma yuko hari hashize iminsi yarabwiye ikipe ye ya Paris Saint-Germain ko atazakomezanya nayo namara kurangiza amasezerano ye mu mpeshyi ndetse akaba yari yaranabibwiye abakinnyi bagenzi be.

Uyu rutahizamu ukinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ni we mukinnyi uzajya uhembwa amafaranga menshi muri Real Madrid aho azajya ahabwa amafaranga arenze Miliyoni 10.7 z'amayero ku mwaka umwe w'imikino asanzwe ahabwa Vinicius na Jude Bellingham.

Kylian Mbappé kandi yahawe Miliyoni 85.5 z'amapawundi kugira ngo atereke umukono ku masezerano ndetse hari n'andi mafaranga azajya ahabwa na Real Madrid yavuye mu kwamamaza.


Rutahizamu Mbappe yamaze gusinyira Real Madrid



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139842/kylian-mbappe-yamaze-gusinya-muri-real-madrid-139842.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)