Leta y'u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo, kizakemuka ari uko habonetse ibisubizo birambye ku bibazo nyamukuru byugarije iki gihugu hatarebwe inyungu za politiki cyangwa inyungu z'ubukungu.

Ku munsi w'ejo mu itangazo yashyize ahagaragara, Guverinoma y'u Rwanda yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisobanuro ku kwivuguruza kwayo ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni nyuma y'aho tariki ya 17 Gashyantare 2024 ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n'amahanga byongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bikarusaba gukura ingabo zarwo bihamya ko ziri muri RDC.

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ubutumwa bwatangajwe n'ibi biro bya Amerika bwirengagiza ibimenyetso byose byo muri RDC birimo imikoranire y'igisirikare cy'iki gihugu n'umutwe wa FDLR, bigamije kuruhungabanya, kandi ko harimo ukuvuguruzanya na gahunda y'ibiro by'ubutasi bwa Amerika yo mu Ugushyingo 2023.

Yagize iti 'Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n'Ibiro bya Amerika by'Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.'

Yaboneyeho gusaba ibisobanuro kugira ngo hamenyekane niba harabayeho ukwisubiraho. Iti 'U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk'uko bikwiye.'

Gahunda y'ubu butasi yari iyo gufasha u Rwanda na RDC guhosha umwuka mubi, gukemura impamvu muzi y'umutekano muke muri iki gihugu no kugabanya ingabo ziri ku mipaka mu rwego rwo gukumira ibyago by'intambara hagati y'impande zombi no guhana agahenge hagati y'umutwe wa M23 na Leta ya RDC.

Nk'uko u Rwanda rwabigaragaje kenshi, umuzi w'ibibazo byo muri RDC ni umutwe wa FDLR uhabwa ubufasha n'ubuyobozi bw'iki gihugu, nyamara ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w'Igihugu. Uyu mutwe ukorana byimbitse n'ingabo ziki gihugu.

Guverinoma y'u Rwanda yashimangiye ko umutwe wa FDLR washyizwe na Amerika ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba ukorana byeruye na Leta ya RDC kandi ko ubu bufatanye bubangamiye umutekano warwo.

Ubu Leta ya Kongo n'u Burundi barakataje mu mikoranire ya gisirikari kandi bombi biyemeje gukuraho ubitegetsi bwa Perezida Kagame.

Amerika Igaragaza uburyarya bukomeye ikirengagiza ikibazo nyamukuru cyugarije iki gihugu.

Mu bibazo birebana n'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, Amerika ikomeje kwirengagiza ibikubiye muri izi ngingo esheshatu:

1- Kuba igeze aho itagaragaza FDLR nk'umutwe w'iterabwoba kandi ariyo yawushyize ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba bwa mbere mu 2005.

2- Kudaha agaciro impungenge u Rwanda rwagaragaje ku mutekano warwo zituruka ku bufatanye bwa Leta ya Congo n'umutwe w'iterabwoba, FDLR, ndetse n'umugambi Perezida Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

3- Kuba ntacyo ivuga ku iyicwa ry'Abatutsi bo muri Congo kandi biri gukorwa ku manywa y'ihangu nubwo Loni yasohoye raporo ishimangira ko Abatutsi bari gukorerwa Jenoside muri Congo.

4- Kuba ntaho ikomoza ku mpunzi z'abanye-Congo zimaze imyaka 28 mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Kenya n'ahandi, ndetse no guhamagarira Leta ya Congo gushakira umuti ibibazo byazo.

5- Kuba idahatira Guverinoma ya Congo kwinjira mu nzira y'ibiganiro nk'uburyo burambye bwo gukemura ibibazo, cyane ko inzira y'intambara muri Congo isa n'iyananiranye.

6- Kuba ntacyo ivuga ku miyoborere mibi n'intege nke bya Leta ya Congo bituma iki gihugu gikomeza kwivuruguta mu rujya n'uruza rw'ibibazo.

The post Leta y'u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/leta-yu-rwanda-yibukije-amerika-ikibazo-nyamukuru-ku-mutekano-muke-ukomeje-kurangwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yibukije-amerika-ikibazo-nyamukuru-ku-mutekano-muke-ukomeje-kurangwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)