Lionel Messi n'ingabo ayoboye za Inter Miami banyagiwe imvura y'amahindu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ku munsi wejo tariki ya 1 Gashyantare 2024 ikipe ya Al Nassr yifatanyije na bavetera bayo yanyagiye ikipe ya Inter Miami ibitego 6 kuri 0.

 

ni umukino wahuzaga ikipe ya Inter Miami ikinamo Lionel Messi na Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo aba bombi bafatwa nkabahangana cyane mu mipira w'amaguru muri iyi minsi yanone bitewe n'ubuhanga bagaragaza mu gukina umupira w'amaguru bigatuma mu kukino uhuza amakipe bakinamo uhuruza imbaga y'abantu ndetse ukabamo n'igangana rikomeye.

 

Al Nassr Cristiano Ronaldo afite ikibazo cyimvune bituma adakina uyu mukino ndetse no kuruhande rwa Inter Miam Umukinnyi wabo Lionel Messi yakinnye iminota mike kuko yakinnye iminota 8 gusa.

 

uyu mukino aba bakinyi bombi yaba umunya_Argentine Lionel Messi ndetse n'umunya_Protugual Cristiano Ronaldo ntibigeze bagiramo uruhare rikomeye kuko Umwe atawugaragayemo ndetse indi agakina iminota micye.

 

uyu ni umukino waje kurangira ikipe ya Al Nassr isanzwe ikina Shampiyona ya (Saudi Arabia pro) itsinze Inter Miami yo muri (Major League Soccer) ibitego bitantatu kuri zeru.



Source : https://yegob.rw/lionel-messi-ningabo-ayoboye-za-inter-miami-banyagiwe-imvura-yamahindu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)