Umukinnyi watandukanye na Rayon Sports ndetse anahanwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda kubera imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC ifitanye isano na politiki, agomba kumara amezi 6 adakina.
Yabikoze mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.
Mu kwishimira igitego yafashe urutoki rwa mukuru wa meme arushyira ku gahanga ikindi kiganza gipfuka ku munwa. Iyi 'Geste' ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n'Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y'iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.
Uyu mukinnyi yahise ahagarikwa na FERWAFA amezi 6 atagaragara mu bikorwa bya ruhago, ni mu gihe na Rayon Sports na yo bahise isesa amasezerano ahita asubira iwabo.
Luvumbu yaje gutungura benshi ubwo yatangarizaga Televiziyo y'Igihugu ya Congo (RTNC) ko ubuzima bwe bwari mu kaga i Kigali nyuma yo kwishimira igitego cya mbere ikipe ye yari itsinze Police FC ku Munsi wa 20 wa Shampiyona.
Ati 'Wari umunsi w'umukino, nyuma yaho naje kwishimira igitego nk'abandi Banye-Congo mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage bacu bakomeje kwicirwa i Goma, Masisi na Rutshuru. Nyuma y'umukino nabonye abakinnyi batangiye kongorerana utuntu mpita mbona rwose ko nirukanywe. Imodoka za gisirikare zatangiye kuzenguruka inzu yanjye, mu gihe nakomezaga kwandikirwa ubutumwa bwo kuntera ubwoba.'
Yakomeje agira ati 'Ambassade ya Congo mu Rwanda ni yo yarokoye ubuzima bwanjye, iyo ataba bo, sinari gushobora kuva mu Rwanda. Rwose leta ikwiye kubashimira bari gukora akazi gakomeye.'
Ubwo yari ageze muri DR Congo, amakuru yavuze ko ashobora gusinyira ikipe ya AS Vita Club aho ubwo yari yakiriwe na Minisitiri wa Siporo muri DR Congo, Kabulo Mwana Kabulo, yanasuwe na perezida wa AS Vita Club ariko uyu rutahizamu bikaba byagorana ko hari ikipe yakinira mbere y'uko amezi 6 yahanwe na FERWAFA arangira.
Ni byo yasheshe amasezerano na Rayon Sports ndetse inamuha urupapuro rumurekura 'Release Letter', gusa iyo umukinnyi arimo ahindura ikipe ava muri imwe ajya mu yindi, bisaba ko Federasiyo y'ikipe yakiniraga ibyemeza, mu gihe asabirwa ITC (International Transfer Certificate) babaza Federasiyo yabarizwagamo niba uwo mukinnyi nta bihano by'ikinyabupfura yafatiwe.
Iyo basubije yego ko bihari, FIFA imenyesha Federasiyo agiyemo ko ibyo bihano bigomba gukomeza kugeza birangiye, ni mu rwego rwo gufasha kuba umukinnyi atafatirwa ibihano mu gihugu kimwe akaba yajya guhungira mu kindi. Igishoboka ni uko Luvumbu yasinyira iyo kipe ariko agategereza igihe ibihano bye bizarangirira. Bizarangira muri Kanama 2024.