Luvumbu yasinyiye AS Vita Club, agomba gutegereza ko ibihano bya FERWAFA birangira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Heritier Nzinga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda ariko yarahanwe na FERWAFA amezi 6, yamaze gusinyira imbanziriza masezerano na AS Vita Club y'iwabo muri DR Congo.

Uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports kubera kwigaragaza nk'uvanga siporo na politiki.

Yabikoze mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

Mu kwishimira igitego yafashe urutoki rwa mukuru wa meme arushyira ku gahanga ikindi kiganza gipfuka ku munwa. Iyi 'Geste' ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n'Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y'iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

Uyu mukinnyi yahise ahagarikwa na FERWAFA amezi 6 atagaragara mu bikorwa bya ruhago, ni mu gihe na Rayon Sports na yo bahise isesa amasezerano ahita asubira iwabo.

Luvumbu yaje gutungura benshi ubwo yatangarizaga Televiziyo y'Igihugu ya Congo (RTNC) ko ubuzima bwe bwari mu kaga i Kigali nyuma yo kwishimira igitego cya mbere ikipe ye yari itsinze Police FC ku Munsi wa 20 wa Shampiyona.

Ati 'Wari umunsi w'umukino, nyuma yaho naje kwishimira igitego nk'abandi Banye-Congo mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage bacu bakomeje kwicirwa i Goma, Masisi na Rutshuru. Nyuma y'umukino nabonye abakinnyi batangiye kongorerana utuntu mpita mbona rwose ko nirukanywe. Imodoka za gisirikare zatangiye kuzenguruka inzu yanjye, mu gihe nakomezaga kwandikirwa ubutumwa bwo kuntera ubwoba.'

Yakomeje agira ati 'Ambassade ya Congo mu Rwanda ni yo yarokoye ubuzima bwanjye, iyo ataba bo, sinari gushobora kuva mu Rwanda. Rwose leta ikwiye kubashimira bari gukora akazi gakomeye.'

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, AS Vita Club yatangaje ko yamaze gusinyana na Luvumbu imbanziriza masezerano y'umwaka w'imikino wa 2024-25.

Bivuze ko Luvumbu agomba kuzatangira gukinira iyi kipe mu mwaka w'imikino wa 2024-25 (mu gihe amasezerano ye yaba yabaye 'actif' kuko hasinywe imbanziriza masezerano), mu yandi magambo agomba gutegereza amezi 6 yahanwe na FERWAFA akarangira akabona gutangira gukina kuko na yo ititeguye kuba yatanga ITC ibihano bitarangiye.

Ibi bibaye nyuma y'uko ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ashimira Luvumbu ibyo yakoze, ko yabaye intwari kandi ko azamugororera. Bivugwa yasinye aya masezererano ku itegeko rya Perezida Felix Tshisekedi.

Yasinye imbanziriza masezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yasinyiye-as-vita-club-agomba-gutegereza-ko-ibihano-bya-ferwafa-birangira-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)