Sisiter Hope amaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana. Akora umuziki akawufatanya n'umurimo w'ivugabutumwa no kwamamaza ingoma y'Imana. Ubusanzwe ni Masera 'Umubikira' mu idini Gatolika.Â
Kuri ubu abarizwa muri Region Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali. Yibukije abantu n'Abakiristo bose gutegereza amasezerano y'Imana, naho yatinda. Ni ubutumwa yatanze abunyujije mu indirimbo yise 'Ndacyategereje".Â
'Dore ndi hano ndacyategereje rya sezerano ryanjye wambwiye, iyakuremye yaragutatse uri uw'agaciro, uwo uriwe wese waba umushomeri cyangwa ufite uburwayi budakira'. Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo "Ndacyategereje" ya Sister Hope.
Sr Sister Hope amaze imyaka ine atangiye umuziki kuko yawutangiye mu mwaka wa 2020 - ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Amaze gukora indirimbo zirenga 35 harimo nka Humura shenge, Uburenganzira bw'Umwana, Unaisaidia mungu, Winsiga nicaye;
Abayo Sandirine yahimbiye umunyamakuru ukora ibyegeranyo bitandukanye n'izindi nkuru. Kwinjira mu muziki kwe, byabanjirijwe no kwinjira mu murimo w'ivugabutumwa ryo kwamamaza ingoma y'Imana avuga ko yatangiye afite imyaka icyenda.
Sister Hope yavutse mu mwaka wa 1985, afite umubeyi umwe ariwe Mama we witwa Musaninyange Therese, akaba avuka mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro, akagali Rubona, Santarare ya Gakenke, Paruwasi ya Kiziguro, Diyoseze Byumba.
Sister Hope yasoje amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire Baptiste de la Fraternite (E.S.B.F Gisenyi, akaba afite impamyabumenyi mu icungamutungo. Ibyo akora byose abifatanya no kwamamaza ingoma y'Imana.Â
Sister Hope amaze gukora indirimbo zirenga 35
Avuga ko urugendo rwe rw'ubuhanzi arufatanya n'umuhamagaro. Yibitseho n'impano yo gucuranga gitari akaba ageze no ku rwego rwo kwigisha gucuranga no kuririmba mu majwi Korari zidatndukanye. Yagiye ajya mu bihugu bitandukanye nka Congo, Tanzania, Uganda na Kenya nk'umwe mu bihaye Imana b'aba Misiyoneri (Missionary).
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sister Hope yagize ati: 'Njye natangiye umurimo wo kwamamaza ingoma y'Imana nkiri muto, mfite imyaka icyenda, ntabwo nabitegetswe n'ababyeyi ngo babimpitiremo ahubwo ni umuhamagaro kuko njye nahamagawe n'ijwi ry'Imana;
Ndumvira niyemeza kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kirisito no gusengera abatuye isi, kuko njye ndibuka ndi muto nakundaga gusenga cyane ndetse n'ubu. Urugendo rurakomeje kuko ndi kumwe na Yezu udukunda byahebuje. Yego navukiye mu muryango ukijijwe ni byiza ariko nagiye mu muryango w'abihaye Imana ku bwo kubikunda no guhamagarwa na Kristo".
Yavuze ko kuba ari Masera akabifatanya n'ubuhanzi "ntabwo ari inzira yo guta umuhamagaro nk'uko benshi babitekereza, ahubwo byuzuza umuhamagaro wanjye kuko burya uririmbye aba akoze amasengesho byikubye kabiri".Â
Ku bw'ibyo ahamya ko bimwukaba rwose. Ati "Birumvikana ntabwo bisenya ahubwo binyongerera imbaraga mu rugendo rwanjye kandi bizagera no ku rwego mpuzamahanga ndabyizeye kubera Imana natangiye no kuririmba mu zindi ndimi urugero Igiswahili!."
Akomeza agira ati: 'Impamvu ikomeye nakoze iyi ndirimbo "Ndacyategereje" nashakaga kwibutsa abantu bose ko Imana yaturemye idukunda ikatugira beza kandi yaturemeye imirimo myiza, ikadusezeranya ibyiza amasezerano y'ibyiza kuri twe".
Ati "Bityo ntidukwiye kwiheba ngo twumve ko byayinaniye ahubwo dukwiriye kuguma ku birindiro tugategereza isezerano ry'Imana nubwo twaba dukennye, dushonje, dufite uburwayi budakira, cyangwa mu rugo byagoranye tubona ntagutabarwa ariko Imana irahari".
Sister Hope yaboneyeho kwibutsa abakunzi be bakunda ibihangano anyuza kuri YouTube ye ariyo Mukamana Esperance Sr Hope nk'uko badahwema kubimwereka, abashimira urukundo rwabo badahwema kumugaragariza.
Yanabasabye gukomeza kureba ibihangano bye bakumva ubutumwa bukubiyemo kuko ari cyo "mba nshaka ko bumva ubutumwa bwiza bagahinduka abana b'Imana, bakava mu bidatunganye bagahindukirira Yezu Kiristo bakanabisangiza abandi".
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NDACYATEGEREJE" YA SISTER HOPE
Sister Hope aririmba anicurangira gitari
Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel (Director Melvin Pro)