Mashami Vincent yigaramye ibyo guhemukira Sugira amaze umwaka urenga atabona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mashami Vincent yavuze ko amaze umwaka n'igice adaca iryera rutahizamu Sugira Ernest bityo ko nta hantu na hamwe yigeze ahurira na we ngo amwizeze kuba yaza mu ikipe ya Police FC.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo haje inkuru y'uko Sugira Ernest yaba yarababajwe cyane n'ibyo uwahoze ari umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent yamukoreye aho yamwijeje kujya muri Police FC akabenga andi makipe.

Mu kiganiro Mashami Vincent yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko aya makuru atari yo ko ahubwo we amuheruka mbere y'uko ajya gukina muri Syria (muri Kanama 2022) ari na bwo aheruka kuvugana na we, ubu akaba atazi aho ari.

Ati 'Njye nshobora kuba mperukana na Sugira [Ernest], hashize nk'umwaka n'igice, duherukana mbere y'uko ajya muri Syria, ni bwo duherukana ubwo ababivuze ni bo babifite amakuru njye ntacyo nabivugaho, ariko njye icyo nakubwira ni uko duherukana mbere y'uko ajya muri Syria. Nta biganiro byo kuza muri Police FC twagiranye.'

Iyo ugerageje gutera icyumvirizo bakubwiraga ko Police FC yifuje uyu mukinnyi mbere y'uko ajya gukina muri Syria (2022), ngo ni bwo yabonanye n'ubuyobozi bwa Police FC ariko ntiyishimira ibyo bamuhaga ahitamo kwerekeza muri Syria.

Ikinyamakuru ISIMBI cyabonye andi makuru ko ubwo isoko rito ryo kugura abakinnyi mu Rwanda ryari rifunguye muri Mutarama 2024, abatoza ba Musanze FC, Habimana Sosthene n'umwungiriza Mugiraneza Jean Baptsiste Migi bari bamaze gutakaza Peter Agblevor basanze Sugira yaba umusimbura mwiza we.

Ni bwo bigiriye inama yo kumuvugisha, ISIMBI amakuru yizewe yamenye ni uko mu magambo ye Sugira Ernest yahakaniye umutoza Sosthene, Migi bakinanye muri APR FC ashyiraho ake na we biranga ababwira ko atajya i Musanze.

ISIMBI yagerageje kuvigisha uyu rutahizamu kuri iyi ngingo ngo na we atange ukuri kwe ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Sugira Ernest muri 2013 yakiniye APR FC avuye muri AS Muhanga, 2014 yerekeje muri AS Kigali ayikinira imyaka 2 ari nabwo muri 2016 yahitaga yerekeza muri AS Vita Club yo muri DR Congo yakiniye umwaka umwe maze ahita agaruka mu Rwanda asinyira APR FC yakiniye kugeza 2020 atizwa muri Rayon Sports amezi 6, yaje guhita yerekeza muri AS Kigali yavuyemo mu mpeshyi ya 2022 ari nabwo yerekezaga muri Syria mu ikipe ya Al-Wahda Sports Club yakiniye amezi 6 agaruka mu Rwanda kugeza ubu akaba nta kipe afite.

Mashami Vincent yavuze ko adaherukana na Sugira Ernest



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yigaramye-ibyo-guhemukira-sugira-amaze-umwaka-urenga-atabona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)