Mba numva namuhobera! Divine wasohoye indirim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda, Divine yavuze ku nzozi zo guhura na Tonzi yihebeye kuva mu buto, akamuhobera, ndetse agaruka no ku myiteguro y'ikizamini kimutegereje vuba aha.

Ati" Mba numva namuhobera nkamushimira uruhare rwe mu kwita ku iterambere rya Gospel akaba yarabaye no mu ba mbere basakaje indirimbo yanjye nshya. Ndasaba abantu bose kuzitabira igitaramo cye yise Respect kigiye kuba kikazamurikirwamo album ye'.

Igitaramo cya Tonzi gitegerezanyijwe amatsiko, kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama. Ni igitaramo azamurikiramo Album 9 yise "Respect" igizwe n'indirimbo 15.

Divine uri mu biteguye cyane iki gitaramo, yashize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma yo gusinya amasezerano muri Trinity For Support 'TFS'. Yanatangaje ko ahugiye mu myiteguro y'Ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

Aragira ati 'Niteguye neza ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu kandi niteguye kuzagitsinda nkurikije imyiteguro ndimo, hamwe n'Imana niteguye kuzakoreshwa iby'ubutwali n'Uwiteka'.

Divine kuva mu bwana bwe yakuriye muri korali yitwa Abatoranyijwe ADEPR iherereye ku Muhima. Yakuze akunda abaririmbyi batandukanye barimo Mbonyi, Tonzi na Aline Gahongayire.

Divine utegereje gusoza amashuri yisumbuye ahagaze neza mu muziki nubwo yahuye n'imbogamizi zirimo kuba yarifuzaga kuba umwe mu bo Irene Murindahabi areberera ariko ntibimuhire.

Yatangarije InyaRwanda ko na nyuma yo gusoza amashuri ye yisumbuye azongera imbaraga mu muziki we ndetse akageza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye Isi mu buryo bwose ashoboye.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere akayita 'Urugendo' yakiranywe yombi na benshi bakunze impano ye. Nyinawumuntu Divine wiga mu ishuri rya Camp Kigali mu ishami rya HEG, anaririmba muri Kingdom of God Ministry

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA NYINAWUMUNTU "IREMBO"


Nyinawumuntu Divine arota kuzahobera Tonzi


Aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139865/nyinawumuntu-divine-wihebeye-tonzi-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-irembo-video-139865.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)