Minisitiri Umutoni yakozwe ku mutima nimpano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo Sandrine Umutoni yasuye abana n'urubyiruko babarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kureba uko bitabwaho mu rugendo rukerekejwe no gukuza impano z'abo bagaragaza mu bihe bitandukanye.

Sherrie Silver Foundation kuva yashingwa ifasha abana n'urubyiruko kugaragaza impano zabo no kubongerera ubumenyi n'ubushobozi mu buhanzi.

Ubwo aba bana bagirana ibiganiro na Sandrine Umutoni, bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga, kubyina no gushushanya.

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye umubyinnyi Sherrie Silver ku bw'iki gikorwa yakoze kigamije guteza imbere ubuhanzi, asaba abana bo muri Sherrie Silver Foundation kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo ibyo bakora bizababyarire umusaruro.

Yanabijeje ubufasha bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi mu bikorwa byabo.

Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Sandrine Umutoni yavuze ko ubwo yasuraga Sherrie Silver Foundation wari umwanya ushimishije kuri we, areba imbaraga uyu muryango washyizemo mu guhuriza hamwe abana n'urubyiruko bo mu miryango itandukanye cyane cyane itishoboye.

Yagaragaje Sherrie Silver Foundation  nk'ahantu hihariye hatekanye mu kuzamura no kugaragaza impano z'aba bana mu buhanzi, ndetse 'bikabaha amahirwe yo guteza imbere imiryango y'abo mu buryo burambye'.

Sherrie Silver amaze iminsi atangiye urugendo rwo guhuza aba bana n'abahanzi bakuru bamaze igihe mu muziki mu rwego rwo kubagira inama no kubatinyura gukurikira inzozi zabo mu rugendo rw'abo rw'ubuzima. Â Ã‚ 

Ibikorwa by'aba bana abishyira ku mbuga zitandukanye cyane cyane urubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza impano. Bamwe mu bahanzi bagiye basura aba bana, bagaragaje ko bafite ejo hazaza heza, bashimye ku buryo bataramanye.

Aba bana basuwe n'abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Producer Element, Kevin Kade, Danny Nanone n'abandi. Baherutse kwishimirwa na benshi ubwo basubiragamo indirimbo 'Niyo Ndirimo' ya Adrien Misigaro na Meddy.

Aherutse kandi kubinjiza mu muziki aho batangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z'abo. Basohoye indirimbo 'Welcome Africa', banataramana na Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye muri Kigali, ndetse baririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya TIME Africa.

Sherrie Silver aherutse kubwira InyaRwanda, ko hejuru yo gufasha aba bana mu mibereho, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n'ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

Ati 'Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by'umuziki, nyuma y'uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko  n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni [Uri iburyo] yasuye kandi agirana ibiganiro n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation


Sandrine Umutoni yashimye Sherrie Silver ku bwo kwita ku bana z'aba bana biganjemo abo mu miryango itishoboye

 Sandrine Umutoni yagaragaje ko aba bana bafite impano zikomeye zo gushyigikirwa, kandi bibafasha guteza imbere imiryango y'abo

Aba bana bamaze iminsi bagaragaza impano mu kuririmba, gushushanya n'ibindi


Aba bana baherutse gushyira hanze indirimbo yabo yatangije urugendo rwo kwikorera indirimbo z'abo


Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bafashije Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu Ukuboza 2023

The Ben aherutse gusura abana bo muri Sherrie Silver Foundation baramutaramira, baranaganira
 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA THE BEN

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA DANNY NANONE

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140227/minisitiri-umutoni-yakozwe-ku-mutima-nimpano-zabana-bitabwaho-na-sherrie-silver-amafoto-140227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)