Minisitiri w'intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya. Yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza (12) kwa 2023 nka depite wo ku rwego rw'Igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga yo mu ntara ya Haut-Katanga.
Lukonde, yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n'itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo yaryo ya 108, no mu ngingo z'itegeko rigenga amatora hamwe n'amategeko agenga imikorere y'inteko ishingamategeko.
Mu butumwa bwa videwo bwe bwo kuru uyu wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z'ibiro bya Perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo'urugwiro'.
Lukonde yongeyeho ati:' Kari n'akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbere na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n'ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we'.
Yavuze ko ibyo byatumye guverinoma yari ayoboye ishobora gufasha Perezida ku bibazo by'umutekano, uburezi, ubuvuzi n'amavugurura mu bukungu n'imari, no ku mibereho y'abaturage.
Nyuma yo kwegura kwe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ibiro bya Perezida byasohoye irindi tangazo bivuga ko Perezida yasabye Lukonde gukomeza inshingano zihutirwa, mu gihe hagitegerejwe ko Perezida ashyiraho minisitiri w'intebe mushya.
Biteganyijwe ko abagize guverinoma bakomeza inshingano zabo kugeza hagiyeho guverinoma nshya.
Muri DR Congo, guverinoma iyoborwa na minisitiri w'intebe.
Radio Okapi yatangaje ko igihe ntarengwa cy'iminsi umunani cyari cyahawe abari basanzwe bari muri guverinoma batowe nk'abadepite ngo babe bamaze guhitamo, cyarangiye saa sita z'ijoro kuri uyu wa kabiri.
Mbere yo kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bategetsi barimo nka Vital Kamerhe, wari Minisitiri w'intebe wungirije ushinzwe ubukungu, na bo batanze ubwegure bwabo, kugira ngo bajye mu myanya yabo mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite.
Lukonde, w'imyaka 46, yari Minisitiri w'intebe kuva muri Gashyantare (2) mu 2021.
Yari yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Sylvestre Ilunga, wari weguye nyuma yuko abadepite batoye bamutakariza icyizere na guverinoma ye.
intyoza