Miss Keza Maolithia yatangaje umukunzi we ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bakomeje gushimangira ko uyu mwaka ari umwaka wihariye ku buzima bw'urukundo rw'abakobwa baciye mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda by'umwihariko abegukanyemo amakamba atandukanye.

Nyuma ya Miss Nishimwe Naomi, Miss Kayumba Darina, Miss Phiona n'abandi, Miss Keza Maolithia nawe yateye intambwe  yereka Isi yose umusore yihebeye ku munsi wahariwe abakundana.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Miss Maolithia yifashishije ijambo ry'Imana riboneka mu 1Abkorinto:3 risobanura ko urukundo ruhebuje byose, maze ashimangira urwo akunda Cedric amwifuriza Saint Valentin nziza.

Uyu musore ni Rutazigwa Cedric, sanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu gufasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri, akanabagira inama y'ibyo bakwiye gukurikiza mu rwego rwo kugumana imiterere myiza y'umubiri.

Keza Maolithia ni umukobwa wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ryegukanwe na Nshuti Muheto Divine, ari nawe ucyambaye iri kamba nyuma y'uko iri rushanwa rihagaze.


Keza Maolithia yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda

 

Miss Maolithia yambitswe ikamba na Amanda Akaliza yari asimbuye


Ari mu rukundo rw'umutoza mu by'imyitozo ngororamubiri


Kuri uyu munsi w'abakundana nibwo Maolithia yashyize urukundo rwe na Cedric ku mugaragaro





Rutazigwa Cedric, umukunzi wa Miss Keza Maolithia




Miss Maolithia niwe ucyambaye ikamba ry'Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139687/mu-mafoto-miss-keza-maolithia-yatangaje-umukunzi-we-ku-munsi-wabakundana-139687.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)