MTN yahembye Umunyafurika mwiza muto mu gace... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyishimo ni ibyishimo ku baturarwanda aho bari kwihera ijisho isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 16 guhera tariki 18 Gashyantare kuzageza ku Cyumweru taliki 25.

Kuri uyu Gatanu hakinwaga agace ka 6 kavaga mu karere ka Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali aho kasorejwe kuri Mont Kigali mu ntera ingana n'ibilometero 93,3.

Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza akaba yakoresheje igihe kingana n'amasaha 2, iminota 12 n'amasegonda 44.

Uyu musore ukiri muto w'imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech, kwegukana aka gace byahise bituma anayobora urutonde rusange kugeza ubu muri Tour du Rwanda ya 2024 yambara umwenda w'umuhondo awambuye Lecerf William .

Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatangwa ibihembo no ku bandi bakinnyi baba bitwaye neza.

Muri ibi bihembo harimo n'igitangwa na MTN ibinyujije muri MOMO aho iri guhemba umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n'ubundi wanagitwaye mu duce duheruka 5 duheruka .

Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiriya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiriya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse Miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.


MTN ibinyujije muri MOMO yahembye Aklilu Arefayne  nk'Umunyafurika mwiza ukiri muto mu gace ka Gatandatu 


Aklilu Arefayne  yahembwe na MTN ibinyujije muri MOMO 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140017/mtn-yahembye-umunyafurika-mwiza-muto-mu-gace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-140017.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)