Mugisha Moise yagaragaje ikiri kugora abakinn... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Mugisha Moise yongeye kurangiriza mu gikundi cya mbere cya Tour du Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2024, Mugisha Moise yongeye kuba umukinnyi w'umunyarwanda uje hafi.

Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 18 anganya ibihe na William Junior Lecerf wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 19 n'amagonda 22. Nyuma y'aka gace, Mugisha Moise aganira n'itangazamakuru, yavuze ko kuba bafite amarushanwa make biri mu bituma bari kugorwa cyane.

Yagize ati: "Aba bakinnyi bavuye mu masiganwa akomeye, nk'ubu hari abakinnyi turi gukina nabo kuva uyu mwaka watangira bamaze gukina amasiganwa arenze abiri. Njyewe iri ni isiganwa rya mbere ndi gukina urumva ko tutari ku rwego rumwe. 

Nibura umuntu agerageza gusoreza hamwe nabo kugira ngo ibihe bikomeze kungana, naho gutsinda byo birakomeye ariko birashoboka kuko haracyabura iminsi ine yose".

Mugisha Moise agaruka ku gace kazakinwa kuri uyu wa Kane, yavuze ko bazakoresha imbaraga zabo zose. Ati: "Ejo nabyo birashoboka umuntu gukina ku giti cye, iyo ugerageza kwihanganira uburibwe bw'umusozi, hari byinshi wakora, ariyo mpamvu navuga ko ejo hashobora kuba ikintu kandi gikomeye cy'impinduka.

Kuri ubu, Mugisha Moise ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 17 akaba arushwa amasegonda 7 n'umukinnyi wa mbere.

Mugisha Moise yatangaje ko ari kurwana n'uko igikundi cya mbere kitamushyiramo ibihe binini, ubundi akazarwana nyuma



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139936/mugisha-moise-yagaragaje-ikiri-kugora-abakinnyi-babanyarwanda-muri-tour-du-rwanda-139936.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)