Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves n'umugore we akaba umunyamakurukazi, Uwase Muyango Claudine bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka, bavuze ko ubu ikintu cyatuma batandukana ari kimwe gusa, ari urupfu.
Aba bombi banyujije ku muyoboro wa bo wa YouTube wa 'KM Family' banyuzaho amakuru y'ubuzima bwa bo, aho bagarutse ku bibazo babajijwe n'abantu binyuze kuri 'post' Muyango yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agasaba abantu kubabaza ibibazo bifuza byose.
Muri ibyo bibazo, hari uwababajije ibihe byiza kuri bo bagirana, maze Muyango avuga ko kwirirwa mu rugo ari kumwe n'umugabo we kuko bibagora cyane.
Ati 'kuba ndi kumwe n'umugabo wanjye. Nk'umunsi wose twiriwe mu rugo kuko ni cyo kitugora njye n'umugabo wanjye, kuko ntabwo abona umwanya nanjye ntabwo nywubona, rero iyo twiriwe mu rugo twese biba ari byiza.'
Undi yabajije hagati ya bo uwo umuhungu wa bo w'imfura, Kimenyi Miguel akunda, Muyango yavuze ko akunda se cyane.
Ati 'Miguel na papa we ni inshuti magara, njyewe nta n'ikintu cyanjye aba ashaka kumva ariko hari igihe njye mushukisha utuntu, utubombo, chocolate. Miguel ankunda iyo afite ibitotsi, ankunda iyo hari ibintu atarimo kumvikanaho na papa we, n'aho ubundi aba ari kumwe na papa we.'
Agaruka ku kintu Kimenyi Yves yamukomereye akishima, yagize ati 'Ikintu yankoreye nkishima ni ubukwe.'
Ikindi kibazo cyagiye kigaruka cyane ni igihe bazakurikiriza umuhungu wa bo, Kimenyi Miguel aho bavuze ko bazamukurikiza ari uko we yatangiye ishuri.
Kimenyi yagize ati 'Kimenyi natangira kwiga buriya kuko azaba adusigiye irungu..' Muyango yahise amuca mu ijambo ati 'Miguel azatangira kwiga vuga cyane.' Muyango yongeye kumubaza ngo nasubize icyo kibazo, maze ati 'nari mbivuze ko natangira kwiga.' Muyango ati 'natangira ejo?' Kimenyi ati 'Ubwo ni ejo'. Yakomeje mu buryo bwo gusetsa ati 'ubundi ubwiwe n'iki ko umunsi w'abakundana (St Valentin) utasizeâ¦'
Muyango wari urimo usoma ibibazo byagiye bibabazwa, yabajijwe ikintu gishobora gutuma batandukana, bahise bavuga bati 'urupfu' kuko ari byo basezeranye imbere y'amategeko.
Yahise agaruka ku kibazo cyababazaga niba hari gihe kigeze kubaho bakaba batekereza kuba batandukana, Muyango yavuze ko byabayeho atabeshya.
Ati 'Mbere yumvaga ibintu byinshi nanjye nkumva ibintu byinshi, kandi njyewe ntabwo nakundaga ko yumva ikintu kibi kuri njyewe, kwa kuntu wumvaga ushaka kuba intungane, rimwe na rimwe yambwiraga amakosa yanjye simbashe kubyakira, ubundi akambwira ibintu by'ibinyoma rero nkumva namubwia ngo ajye gushaka intungane ariko byararangiye, inkweto yabonye iyayo.'
Gusa nubwo basubije ibibazo byose, hari ikibazo cyagarutse inshuro nyinshi cyane cy'uburyo bahuye ariko banga kugisubiza aho bavuze ko bazagikorera ikiganiro cya byo.