No title

webrwanda
0

Ni agace gahaguruka i Huye saa 11:00 am, aho biteganyijwe ko abakinnyi basoreza i Rusizi saa 14: 58'. Abakinnyi 92 nibo bari butangire aka gace, bivuze ko abakinnyi bagera kuri 2 bamaze kuva mu isiganwa. Ni agace kari ku ntera ya 140,3 Km.

Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024, kakinwe kuri uyu wa mbere kavaga i Muhanga kerekeza i Nyaruguru, kegukanwe na Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech akoresheje amasaha 3 iminota 17 n'amasegonda 31.

Tariki 25 Gashyantare 2020, nibwo igare riheruka guhagurukira i Huye ryerekeza i Rusizi. Icyo gihe, nabwo byari ku munsi wa 3 w'isiganwa aho Jhonatan Restrepo ariwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 3 iminota 47 n'amasegonda 39.

Jhonatan kuri ubu nabwo yitabiriye Tour du Rwanda, aho ari gukinira ikipe ya Polti Kometya. Icyo gihe umukinnyi waje hafi w'umunyarwanda, ni Areruya Joseph kuri ubu uri gukinira Java Inovotec.

Agace ka Gatatu kandi ka Tour du Rwanda ya 2023, niko gaheruka guhaguruka i Huye kerekeza mu bindi bice, aho icyo gihe bari berekeje i Musanze, Henok Mulubrhan aza ku kegukana.

Ibyo wamenya ku Karere ka Huye aho abakinnyi bahagurukira:

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda kakaba na kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo, gahana imbibi n'Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo) Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n'Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba) kagizwe n'imirenge 14 n'utugari 77 n'imidugudu 508.

Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n'abaturage 381,900 dushingiye kw'ibarura rusange rya 2022 ku ubucucike bwa 657 hab/km2, Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n' abaturage 381,900 dushingiye kw'ibarura rusange rya 2022 ku bucucike bwa 657 hab/km2. Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali. Izina ry' Ubutore: Indatirwabahizi.

Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n' ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n' Inganda

Mu buhinzi mu Akarere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n' ibindi) mu bihingwa Ngengabukungu mu Akarere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ninaho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye muruhando mpuzamahanga.

Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage (Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry'Arboretum, Amahoteri n'ibindi.

Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy' Uburezi  kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC Huye, Catholic University of Rwanda - CUR, Protestant Institute of Arts and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n'amashuri abanza 149.

Abakinnyi ba Team Rwanda bizeye ko hari icyakorwa muri aka gace ka Huye Rusizi:

Manizabayo Eric ukinira team Rwanda aganira na InyaRwanda nyuma y'agace ka kabiri, yavuze ko umuhanda wa Huye-Rusizi bashobora kwitwara neza.

Yagize Ati "Uyu munsi ntabwo bigenze neza ariko nta n'ubwo bigenze nabi kuko abakinnyi bari imbere turi kunganya ibihe. Twizeye neza ko kuri uyu wa kabiri tubyuka tumeze neza ubundi tukerekeza i Rusizi. Dufite agace gakomeye cyane karimo n'imibare myinshi, dukomeje kugenzura ibihe kandi turizera ko bizagenda neza."

Munyaneza Didier nawe ukinira Team Rwanda, yamaze impungenge Abanyarwanda avuga ko intego ari ugushaka umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey).

Yagize Ati" Ikintu abanyarwanda bakiteka, mbere na mbere u Rwanda dufite ikipe nziza ikorera hamwe, ku munsi wejo intego ni isanzwe ni ugushaka umwenda w'umuhondo kandi birashoboka."

Ibyo wamenya ku Karere ka Rusizi

Rusizi basorezamo isiganwa ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'Iburengerazuba gahana imbibi n'ibihugu 2: igihugu cy'u Burundi mu Majyepfo bigabanywa n'Umugezi wa Ruhwa n'igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu burengerazuba bigatandukanywa n'ikiyaga cya Kivu n'umugezi wa Rusizi.

Akarere ka Rusizi gafite igice cy'umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n'umwe mu Mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy'Akarere: Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Cross border trade and agribusiness).

karere ka Rusizi karangwa n'umutekano usesuye gakomora ku baturage bako bafatanije n'ingabo na Polisi by'igihugu. Uretse Ikiyaga cya Kivu akarere ka Rusizi karangwamo ibintu nyaburanga byinshi byakurura ba Mukerarugendo: Amashyuza ya Bugarama, Ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya cyamudongo, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Umugezi wa Rusizi uzwiho kuba isoko y'amashanyarazi akoreshwa mu muryango w'ibihugu bihuriye ku biyaga bigari (CEPGL), Ikibuga cy'Indege cya Kamembe n'ibigega bya MAGERWA.

Ni Akarere kera ibihingwa byose, haba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo; ariko kubera ko akarere gashyize imbere gahunda ya Leta yo guhinga ibihingwa biberanye n'agace runaka kandi bishobora gutunga abahinzi bikanabaha amafaranga bishowe ku isoko. Akarere ka Rusizi katoranyije ibihingwa nk'umuceli mu ikibaya cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoki, ibigori, ibishyimbo,imyumbati n'ibindi…

Mu karere ka Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane Inka, ihene n'ingurube. Kubera kandi ikiyaga cya kivu, hari n'ubworozi bw'amafi n'isambaza mu kiyaga cya Kivu ntibwibagiranye. Ubu imbaraga nyinshi zir gushyirwa mu bworozi bw'Inkoko n'inkwavu.

Inganda nazo ntizibagiranye, zaba inganda nini n'intoya. Mu nganda nini hari uruganda rwa CIMERWA rukora isima,Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha,Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma naho mu nganda nto n'iziciriritse harimo izitonora kawa zigera kuri 16 n'izitunganya umuceli mu buryo bugezweho zigera kuri 5.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nibwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu karere ka Muhanga kagasorezwa i Kibeho ku butaka butagatifu ibawo ku birometero bingana 129.4.

Byarangiye aka gace kegukanwe na Itamar Einhorn akoresheje amasaha 3 n'iminota 17 n'amasegonda 31'. Ku mwanya wa kabiri haje William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana isiganwa mu gihe Umunyarwanda wasoreje hafi ari Moïse Mugisha uri ku mwanya wa 20.

Ibi byatumye Itamar aba Umunya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda. Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko niwe wambaye umwambaro w'umuhondo ndetse ni we uza kuba ayoboye abandi ku wa Kabiri,

Ubwo igare ryasorezwaga mu karere ka Nyaruguru kabarizwa mu Ntara y'Amajyepfo abaturage berekanye ibyishimo bidasanzwe dore ari ubwa mbere mu mateka bari babonye Tour du Rwanda. Aka karere kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'Imidugudu 332.

Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose! Mu bihe bitandukanye ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Aka gace ka mbere kakinwe kiswe 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.

Janathan Vervenne ukina ikipe ya Soudal QuickStep niwe wegukanye (wambaye) umwambaro w'umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange , ni nyuma y'aho ariwe wagejeje ipine bwa mbere mu murongo wo gusorezaho.

Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 92. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.



MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari 'Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y'urubyiruko' ariko 'inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo'.

Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."

AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUNSI WA KABIRI WA TOUR DU RWANDA





















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139876/live-ikaze-mu-gace-ka-3-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-batanze-isezerano-amafoto-139876.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)