Nk'uko hari abantu babaye imbata y'ibiyobyabwenge cyangwe se izindi ngeso mbi zigira ingaruka ku buzima harimo kuba imbata y'ibinyobwa, imbata y'ibiyobyabwenge (Drug Addiction) n'ibindi, no kuba imbata y'ubusambanyi nabyo bimaze kuba indwara yugarije benshi byumwihariko igitsinagore.
Hari abayirwara bakabigira ibinga rikomeye, mu gihe hari abayirwara ntibanabimenyeko bayirwaye kuko bibwira ko gukunda cyane imibonano mpuzabitsina ari ibisanzwe cyangwa bakibwira ko ari uko imibiri yabo ikora neza kurusha iya bandi. Nyamara ngo 69% y'abantu bakunda imibonano ni uburwayi.
Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyashyize hanze urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byiyemereye ko bikunda cyane imibonano mpuzabitsina kugeza aho byabaye imbata yabyo ndetse hari nabajyanywe kwitabwaho n'inzobere zibafasha gutandukana n'iki kibazo:
1. Angelina Jolie
Ku ikubitiro ry'ibyamamarekazi byabaye imbata y'ubusambanyi, hari icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie wanahishuye ko iki kibazo cyamusenyeye. Mu 2017 uyu mugore uri mubakomeye i Hollywood yatangaje ko akunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije kuburyo biri mu byatumye atadukana n'umugabo we wa kabiri Billy Bob Thornton kuko atari akibasha kumunyura mu buriri bikabaviramo guhora muntonganya ndetse anemera ko yamucaga inyuma akigira mu bandi bagabo. Iki gihe abitangaza, Jolie yavuze ko agitandukana n'uyu mugabo mbere yo kubana na Brad Pitt yitabaje abaganga ngo bamufashe.
2. Britney Spears
Umuhanzikazi w'icyamamare Britney Spears wigeze kwifatira mu biganza bye injyana ya Pop mu myaka ya kera, nawe yaje kwisanga gukunda gutera akabariro bivuyemo ingeso yabyaye indwara. Uyu ariko siwe wafashe iya mbere ngo atangaze ku mugaragaro ko yabaye imbata y'ubusambanyi ahubwo umugabo we wa kabiri witwa Kevin Ferderline babafitanye abana babiri niwe wabivuze bwa mbere mu 2015. Yabwiye TMZ ko rwose Britney yamusabaga gukora imibonano buri kanya kandi bihoraho kuburyo nawe avuga ko byagezeho bikamubangamira. Agitangaza ibi, Britney Spears yahise avuga ko rwose asanzwe abana n'uburwayi bwo gukunda imibonano cyane.
3. Jada Pinkett Smith
Kabuhariwe mu gukina filime akaba n'umuhanzikazi, Jada Pinkett Smith umugore w'icyamamare Will Smith, azwiho kuba atajya agira ibanga ubuzima bwe dore ko anakunze kwinubirwa kubera gutangaza byinshi ku rugo rwe na Will Smith. Mu gitabo Jada aherutse gusohora yise 'Worthy' kivuga ku buzima bwe, yanditsemo ko kuva akiri inkumi yikundiraga cyane gukora imibonano gusa ngo byiyongereye amaze kubana na Will Smith. Muri iki gitabo avuga ko kubera ko yarasigaye ahoza Will ku nkeke y''iki gikorwa byabaye ngombwa ko amugurira ibikoresho byo mu buriri bizwi nka 'Sex Toys' kugirango bijye bimufasha kwimara ipfa igihe Will Smith adahari.
4. Lindsay Lohan
Umwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho i Hollywood, Lindsay Lohan, wanigeze no kuba imbata y'ibiyobyabwenge dore ko yahoraga muri 'Rehab', yaje no kuba imbata y'ubusambanyi nk'uko yabyitangarije. Mu 2018 Lohan yavuze ko amaze igihe afite iki kibazo kandi ko yatangiye kukigira cyane mu 2010 ubwo yafungwaga akamara umwaka n'igice muri gereza aho byanatumye aryamana n'abagore bagenzi be bari bafunganywe.
5. Paris Hilton
Umunyamideli Paris Hilton umukobwa w'umuherwe Richard Hilton, yamamaye mu 2001 ubwo yakinaga filime y'urukozasoni ubwo yarafite imyaka 20 y'amavuko. Kuva iki gihe yanatangiye kujya acuruza amafoto y'ubwambure bwe mu binyamakuru no kuri murandasi. Kuba yaravuze ko ari imbata y'ubusambanyi ntibyatunguye benshi mu 2016 kuko yarasanzwe azwiho iyi ngeso kuva akiri muto.
6. Danielle Staub
Umuhanzikazi uri mubakuze muri Amerika, Danielle Staub wahoze ari umunansuzi (Stripper) akiri inkumi, yemeye kumugaragaro ko gukunda imibonano mpuzabitsina byabaye ingeso kuri we. Ibi yabitangaje mu gitabo yanditse cyitwa 'The Naked Truth' yasohoye mu 2012. Uyu mugore kandi anazwiho kuba ari mu byamamarekazi byabanye n'abagabo benshi.
7. Amber Smith
Umunyamideli Amber Smith akaba n'umukinnyi wa filime, azwiho kuba yaratanze ubuhamya bwo kuba yaratanze ubuhamya bwo kuba imbata y'ubusambanyi mu 2012 mu kiganiro 'Celebrity Sex Rehab' cyakorwaga na Dr.Drew Pinsky cyanyuraga kuri televiziyo ya VH1. Iki gihe Amber Smith yavugaga ko yifuza umuganga w'inzobere wamufasha kurwanya ubu burwayi bwari bumaze kumubaho ingeso.
8. Nicole Narain
Umunyamideli Nicole Narain wabanje kuba umukinnyi wa filime z'urukozasoni nyuma akabireka, yatangaje ko ingaruka ya mbere yavanye muri uyu mwuga ari ukuba imbata y'ubusambanyi dore ko ngo aribyo yahoragamo mbere y'uko abihagarika. Ibi byakomeje kumukurikirana kugeza mu 2018 agiye muri 'Rehab' y'abantu babaswe n'iyi ngeso.
9. Jenifer Lewis
Icyamamarekazi muri Sinema kiri no mubabirambyemo, Jenifer Lewis w'imyaka 67 benshi bita 'Mother of Black Hollywood', mu gitabo cye 'Walking in my Joy: In These Streets' yasohoye mu 2022, yanditsemo ko akiri inkumi yanyuze mu bihe bitoroshye birimo no gukunda cyane imibonano mpuzabitsina kuburyo ngo yaryamanaga nuwo abonye wese. Icyakoze ngo umubyeyi we yaje kumushakira ubufasha bw'ubuvuzi kugeza igihe yabiretse.
10. Zoe Saldana
Icyamamaekazi mu gukina filime, Zoe Saldana, wamamaye cyane muri filime ya 'Avatar', nawe yatangaje ko gukunda cyane iminonano mpuzabitsina byabaye nk'ingeso kuri we. Ibi yabivugiye mu kiganiro n'umwongerezakazi Amanda Cadenet mu 2019 ubwo yagize ati: ''Nanjye ntaho ntandukaniye n'ababaye imbata y'ubusambanyi. Ndabikunda cyane, ntakintu kimpa umunezero nkabyo kandi mba numva nabikora buri kanya nuko bitankundira'.