Ni ubutumwa nahawe n'Imana! Jesca Mucyowera y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka 4 ishize Jesca Mucyowera ubwo yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk'uko bigaragara mu ndirimbo zirimo "Jehova Adonai" yarebwe n'abarenga Miliyon 1.2 ndetse na "Arashoboye" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.4.

Icyakora yari amaze hafi umwaka atagaragara cyane mu muziki dore ko yigeze kuwukora mu mbaraga nyinshi, buri kwezi akagira icyo agenera abiyemeje kumurikira (Subscribers). Ati "Ni amahoro, impamvu nari narabuze, nari narabyaye. Urumva gutwita, kubyara, kubifatanya n'umuziki byabaye nk'ibingoraho ariko nagarutse rwose".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yavuze ko indirimbo ye nshya "Ikubambiye amahema" imugaruye mu muziki, ikubiyemo ubutumwa "nahawe n'Imana ngo mpumurize abarira kandi bihebye babuze inzira".

Uyu muramyi arakomeza ati "[Imana] yaravuze mu ijambo ryayo ngo keretse abava mu isezerano ari nta mpamvu ni bo bazakorwa n'isoni. Rero utaravuye mu isezerano ntazakorwa n'isoni, ni byo ni ijambo ry'ukuri kubyizera wese".

Jesca avuga ko umwaka wa 2024 ari umwaka mwiza cyane "kuko ibindi byose nabishyize ku ruhande, ubu imbaraga zanjye ziri mu muziki 80/100" Ati "Hamwe na Kristo n'abakunzi banjye ndizera ko umuziki wanjye (ubutumwa bwiza) uzagera kure hashoboka".

Mucyowera yanakomoje ku gitaramo cye ahora asabwa n'abakunzi b'umuziki we, abatangariza ko "bashonje bahishiwe". Yashyize umucyo kuri iki cyifuzo cy'abakunzi be, ati "Ndi kubitekerezaho cyane kandi rwose nanjye ndabyifuza".

Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo. 

Ni umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.


Jesca Mucyowera yatangaje ko agarutse mu muziki nyuma y'akaruhuko yari yarafashe


Mucyowera yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa yahawe n'Imana


Mucyowera Jesca hamwe n'umugabo we umushyigikira cyane mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "IKUBAMBIYE AMAHEMA" YA JESCA MUCYOWERA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139753/ni-ubutumwa-nahawe-nimana-jesca-mucyowera-yongeye-gukora-mu-nganzo-anakomoza-ku-gitaramo-c-139753.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)