Gradis Nkerinka ni Umunyarwandakazi utuye mu Budage, akaba umukobwa wa Eustache Nkerinka wari umurwanashyaka ukomeye wa MDR, ndetse akaba yarigeze no kuba umudepite w'iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aho Faustin Twagiramungu aviriye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, Eustache Nkerinka wamufataga nk'Imana ye yamukurikiye mu buhungiro, aba ari naho bombi bakomereza ibikorwa byo kugambanira u Rwanda, babinyujije mu dutsiko tw'abagizi ba nabi tunyuranye. By'umwihariko Eustache Nkerinka we yihutiye kuba umurenzamase mu mutwe w'iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Eustache Nkerika yaje kurwara cyane, ntiyakomeza kwigaragaza muri RNC, ariko ntiyanayisezeramo.
Aha rero niho ibyihebe bigenzi bya Nyamwasa byashatse gushimuta Gradis Nkerinka, ngo bimusimbuze umubyeyi we badasangiye na gato ibitekerezo, nk'uko Madamu Gradis yabisobanuriye Igicaniro TV dukesha iyi nkuru.
Mu minsi ishize twabasobanuriye uburyo ibyo byihebe byasubiranyemo, bimwe byamburwa imyanya mu butegetsi bwa RNC, ibindi 'biragabirwa', ariko ari bya bindi ngo 'iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye'.
Icyo gihe byavuzwe ko Gradis Nkerinka ariwe uhagarariye RNC mu Budage.
Mu kiganiro rero nyirubwite yagiranye na Egide Ruhashya wa 'Igicaniro TV', yagize ati:' Niyamye nkomeje abansanisha n'uwo mutwe w'iterabwoba wa RNC. Uretse no kuwuhagararira mu Budage nk'uko babintwerera, sindi n'umuyoboke wawo, sinzigera nanaba we'.
Abajijwe aho ibyo byihebe byaba byaravanye ubusazi bwo kumwitirira ibyo atari byo, Madamu Gradis Nkerinka yavuze ko bashobora kuba baribeshye ko kuba umubyeyi we, Eustache Nkerinka, yarabaye umuyoboke wa RNC igihe kinini, byatuma n'umukobwa we yiyumva nk'umuyoboke wayo. Ati:' Ibyo data yabayemo niwe bireba, njye ntaho mpuriye nabyo. Ikindi kandi, nawe ubwe igihe yamazemo cyabaye imfabusa kuko nta na kimwe byamumariye'.
Usesenguye neza ubutumwa bwa Madamu Gradis Nkerinka, harimo ibintu nka bibiri by'ingenzi:
1. Madamu Gradis yababajwe n'abantu bamusanisha n'ibyihebe, bifite imigambi yo kugirira nabi Igihugu, kandi we ikimuraje ishinga ari ukwiyubakira ubuzima, nta kintu na kimwe kimuteranyije n'Igihugi cye. 2. Madamu Gradis araburira abajya muri politiki zitagira epfo na ruguru. Aratanga urugero rw'umwanya umubyeyi we yataye, ubwo yajyaga muri RNC y'abantu batazi ibyo barimo.
Nyir'amatwi yumve. Abazaguma mu buyobe, umunsi w'ingaruka nugera ntibazitwaze'sinamenye'.
The post 'Niyamye nkomeje abansanisha n'ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe' Gradis Nkerinka. appeared first on RUSHYASHYA.