Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni bwo Gahunzire Aristide yamenyesheje Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Nzizera Aimable ko atagikomezanyije nawe urugendo kubera impamvu ze bwite no kuba harimo imwe mu mikoranire itagendaga neza.
Mu butumwa bwanditse yahaye InyaRwanda, Gahunzire yagize ati 'Ibintu by'uyu mugabo nabonaga bitameze neza nanjye mbivamo. Nabisezeye ejo n'ejo bundi bitanyicira izina.'
Akomeza ati 'Yego! Namusezeye kuko nabonaga tutari guhuza neza. Hari igihe ubona ibintu bishobora kutazagenda neza ugahitamo kubivamo kugira ngo bitazateza ikibazo nawe ubirimo. Rero nafashe icyemezo cyo kuva muri Rwanda Gospel Star Live.'
Gahunzire yavuze ko hejuru y'ibi, yavuye muri Rwanda Gospel Star Live kubera 'n'izindi nshingano mfite'. Avuga ko yifuriza ishya n'ihirwe abategura iri rushanwa 'no gukomeza kandi bikazegenda neza'.
Asezeye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024, abanya-Rusizi biteguraga kugaragaza impano zabo muri iri rushanwa ry'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ingengabihe y'aya majonjora yerekana ko azakomereza mu Karere ka Musanze tariki 16 Werurwe 2024, tariki 30 Werurwe 2024 bizabera mu Karere ka Rubavu.
Bazakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n'aho tariki 18 Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara n'Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano 18 bazahatana mu cyiciro cya 'Pre-Selection' kizasiga hamenyekanye abanyempano 10.
Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.
Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose, kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo umunyempano ubikwiye.
Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy'umwaka umwe. Uwa kabiri azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.
Nta gikuba cyacitse!
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera, yavuze ko nta gikuba cyacitse nyuma y'uko Gahunzire Aristide asezeye 'kuko yari umukozi nk'abandi'.
Yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho byatumye Gahunzire asezera, ariko ko 'ibyo bitatuma gahunda z'irushanwa zihagaragara.
Ati 'Irushanwa rirakomeza. Kuko n'ubundi ntabwo yari wenyine, hari ikipe ibishinzwe. Rwanda Gospel igizwe n'ikipe, abayitegura barahari.'
Nzizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho 'bitewe n'imyumvire ye' kandi 'twe ntiturenga imbago za Gikirisitu'. Yungamo ati 'Hari ibyo tuba tutumvikanyeho bigatuma we yumva ko atakomezanya natwe. Nta gikuba cyacitse. Nta kintu na kimwe gihinduka (irushanwa rirakomeza). Nta n'ikibazo na kimwe gihari ariko.'
Uyu muyobozi yavuze ko 'Aristide yari umuyobozi nk'abandi' bityo ko kuba yasezeye ntibihagarika irushanwa. Ati 'Yari umukozi nk'abandi. Yari umukozi wahembwaga, kuba wenda tutumvikanaga, ntabwo twebwe twavuga ko hari ikibazo cyabaye.'
Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu 2022 babishyikirijwe, ni nyuma y'umwaka n'igice wari ushize babitegereje, ubuyobozi bubabwira ko bazabihabwa.
Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n'icyemezo cy'ishimwe nk'uwegukanye 'Rwanda Gospel Stars Live' Season 1.
Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni ebyiri z'Amafaranga y'u Rwanda (2,000,000Frw).
Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu bahembwe Miliyoni 1 Frw n'aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi 500Frw.
ÂGahunzire Aristide [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yatangaje ko yasezeye kubera impamvu ze bwite z'irimo n'imikorere atishimiye muri Rwanda Gospel Star Live
ÂUmuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera yatangaje ko nta gikuba cyacitse nyuma y'uko Gahunzire asezeye, avuga ko irushanwa rizakomeza
Â
Muri Nzeri 2023 ni bwo abanyamuziki barimo Israel Mbonyi bashyikirijwe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Stars Live
Aline Gahongayire yahembwe Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, abanyempano b'i Rusizi bahatana muri iri rushanwa