Nyamasheke: Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafashwe n'inkongi y'umuriro bamwe mu banyeshuri bahiramo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamasheke: Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafashwe n'inkongi y'umuriro bamwe mu banyeshuri bahiramo.

Mu Karere ka Nyamasheke mu masaha ya saa mbiri n'igice z'umugoroba Gaze yari mu nyubako abanyeshuri b'abahungu ba Kaminuza ya Kibogora Polytechnic bararamo yaturitse inyubako ihita ifatwa n'inkongi y'umuriro birangira abanyeshuri bagera kuri bane bahiye gusa inkuru nziza n'uko ntawahasize ubuzima.

Aba banyeshuri uko ari bane bahiriye muri iyi nkongi y'umuriro bahiye ibice birimo amaguru n'amaboko ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.



Source : https://yegob.rw/nyamasheke-kaminuza-ya-kibogora-polytechnic-yafashwe-ninkogi-yumuriro-bamwe-mu-banyeshuri-bahiramo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)