Nyamasheke : Umusaza uherutse kugaragaza umujinya w'umuranduranzuzi bamusanze amanitse mu giti yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musaza witwa Mutabazi Gratien wo mu Mudugudu wa Musagara mu Kagari ka Gako, umurambo we umanitse mu giti hirya y'ejo hashize tariki 30 Mutarama 2024 ku mugoroba ahagana saa kumi n'ebyiri.

Aya makuru yanemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse wagize ati 'Ntabwo turamenya niba ariwe wimanitse kuko ibyo bizava mu iperereza rirakorwa n'Ubugenzacyaha.'

Yakomeje agira ati 'Abaturage bo baravuga ko basanze yiyahuye nyine ariko twe ntabwo twabyemeza tutari twamenya ibirava mu isuzuma rikozwe na muganga kuko bigomba gushingira ku bumenyi ntabwo bishingira ku byo abantu bari kuvuga.'

Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma hazamenyekane icyamuhitanye.

Gusa harakekwa kwiyahura, kuko mu minsi micye ishize ku Cyumweru yari yagiranye intonganya n'umuryango we, akanagaragaza umujinya udasanzwe ubwo yadukirara itungo ry'ingurube akaritema.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko ubwo nyakwigendera yagaragazaga uyu mujinya agatema iryo tungo, bagerageje gukomakoma, ndetse bakamusaba gusaba imbabazi umuryango we, bakanabunga ariko agakomeza uburakari.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyamasheke-Umusaza-uherutse-kugaragaza-umujinya-w-umuranduranzuzi-bamusanze-amanitse-mu-giti-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)