Nyuma yo guhagarikwa na FERWAFA, Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gutandukana na rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kutishimira imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC.

Ni nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, na FERWAFA yari yamuhagaritse amezi 6.

Rayon Sports ikaba yamaze kwemeza ko yamaze gutandukana na Héritier Nzinga Luvumbu wayigarutsemo mu mpera za 2022 ayikinira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, yari yasinye amezi 6 arangiye yongerwa amasezerano y'umwaka umwe yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2023-24.

Iti "ku bwumvikane bw'impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n'umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga."

Uko byagenze

Iyi myitwarie idahwitse yayigaragaje mimukino wa shampiyona w'umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.

Uyu mukinnyi yakoze nk'ibyo Ikipe y'Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy'Igikombe cy'Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n'ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk'imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.

Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk'ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.

Iyi 'Geste' ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n'Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y'iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

Nyuma y'umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n'abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y'uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n'uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.

Byagaragaye ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y'uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo 'geste' maze iherekezwa n'amagambo agira ati 'dukuneye amahoro hagati y'ibihugu byombi.'

Ku mugoroba w'ejo hashize Rayon Sports ikaba yari yasohoye itangazo yitandukanya n'iyi myitwarire ye.

Rayon Sports yatandukanye na Luvumbu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-guhagarikwa-na-ferwafa-luvumbu-yatandukanye-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)