Papa Emile yasubukuye umuziki nyuma yimyaka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo nka 'Mbayeho' yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu no hanze, 'Guhinduka Birashoboka', 'Uri amaso yanjye' n'izindi nyinshi.

Yagiye agira uruhare mu kugaragaza impano z'abahanzi banyuranye kandi bagezweho muri iki gihe, binyuze mu kubakorera ibihangano no kubahuza n'itangazamakuru.

Papa Emile yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize afashe ikiruhuko mu muziki, yahuriyemo n'ibyiza ndetse n'ibibi birimo no gupfusha umugore we.

Umugore we Ineza Parfine yitabye Imana ku wa 20 Nzeri 2023 aguye mu gihugu cya Kenya azize uburwayi, aho we n'umuryango we bari barimukiye.

Papa Emile avuga ko nyuma y'imyaka 10 ishize adakora umuziki mu buryo bwo gushyira hanze indirimbo ze bwite, yongeye kujya mu nganzo ahereye ku ndirimbo zo kongera kwiyubaka nyuma y'ibyago yagize.

Ubu yinjirayanye indirimbo yise 'Salama', aho aririmba abwira umugore we witabye Imana ko umuryango wasigaye uri amahoro, kandi uhora umuzirikana iteka.

Papa Emile yabwiye InyaRwanda ko muri iyi ndirimbo ashima Imana ko ikomeje kubanyuza mu buzima bw'agahinda no kongera kwiyubaka. Ati 'Ibibazo tuvuyemo ntabwo byari byoroshye, ariko Imana yabashije kubitunyuzamo ubu turi amahoro.'

Arakomeza ati 'Mu ndirimbo ndirimba mbwira umugore wanjye ko turi amahoro abo yasize.'

Uyu mugabo avuga ko imyaka irenga 10 adashyira hanze, yashyize imbaraga cyane mu gukora ibihangano by'abandi bahanzi no gushyira mu rurimi rw'icyongereza ibihangano bitambuka kuri shene ya Youtube ya Afrimax.

Papa Emile yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'WE Mungu' yakoranye na Reay Kimenia, 'Guhinduka ndetse na 'Kubirenge bye'.

Iyi ndirimbo ye 'Ku birenge bye' ishingiye ku nkuru ya Mariya na Marita. Asobanura uko yahimbye iyi ndirimbo yagize ati "Urebye inkuru ya Mariya na Marita muri Bibiliya, Yesu yagiye kubasura maze Marita arashyashyana arateka arakubara sinakubwira, maze Mariya we yiyicarira ku birenge bya Yesu, Iyo nkuru irangira bigaragara ko Mariya yakoze ikintu gikomeye kuri Marita".

"Akenshi rero usanga dushishikajwe n'imirimo ngo turakorera Imana nyamara rimwe na rimwe Imana iba ishaka ko tuyegera ikatuganiriza".


Papa Emile yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y'imyaka 10 yari ishize atagaragara mu muziki mu buryo buhoraho


Papa Emile yavuze ko nyuma y'ibyago yagize agapfusha umugore we, ashima Imana yamunyujije mu bihe by'umubabaro


Papa Emile yavuze ko yagarutse mu muziki, kandi azita cyane ku ndirimbo zifasha benshi


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SALAMA'  YA PAPA EMILE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139542/papa-emile-yasubukuye-umuziki-nyuma-yimyaka-10-yagiriyemo-ibyago-video-139542.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)