Kuwa 13 Gashyantare 2024, muri gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, ni bwo twaganiriye na Beni Abayisenga akomoza ku nkuru y'uburyo Musanze yabaye ihuriro ry'imyidagaduro kuva cyera nubwo bigenda bisubira inyuma.
Muri iki kiganiro niho yavuze ku kuba abahanzi The Ben na Meddy babereyemo ideni, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai bishingiye ku mafaranga yabahaye muri za 2010.
Yanavuze ko iri deni ryaba ryaranazamuye ikirego, gusa mu kiganiro kihariye inyaRwanda yagiranye na Uwineza Patrick yavuze kuri iki kibazo avuga ko cyarangiye.
Yahishuye ko mbere icyo kibazo kigihari, ni Meddy gusa bari bagifitanye kuko ari we wagombaga kuririmba mu gitaramo cye ariko ntibyamukundira kubera urugendo yahise ajyamo.
Patrick yagize ati: 'Amakuru nyayo ni uko hari igitaramo Meddy yagombaga gukorana natwe, ubanza Ben [Beni Abayisenga] yarabyumviseho ariko we akabivuga uko abyibuka bitari nyabyo, kuko hashize imyaka myinshi.'
Yagaragaje ko kugeza ubu nta kibazo bafitanye yaba Meddy na The Ben. Yagize ati: 'Njye nta kibazo mfitanye na bariya bagabo nta n'ikirego nigeze mbatangaho.'
Uwineza Patrick ari mu bagabo bihagazeho mu myidagaduro nyarwanda bashoye atagira ingano mu bikorwa byayo kuva hambere uhereye ku gushinga Top 5 Sai, gutegura ibirori n'ibitaramo n'ibindi.Uwineza Patrick yavuze ko inkuru yatangajwe nabi kuko nta kirego yatanze kandi nta kibazo afitanye na Meddy na The BenInkuru yavuzwe nubwo yagaruwemo The Ben, Uwineza Patrick yavuze ko yari MeddyMeddy ni we wagomba kuririmba mu gitaramo cya Uwineza Patrick gusa ntibyabashije gukunda, hari muri za 2010