Rayon Sports y'abagore yazanye umukinnyi w'Umudagekazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta gihindutse uyu munsi Rayon Sports y'abagore irasinyisha umukinnyi w'Umudagekazi witwa Helan.

Uyu mukinnyi akaba yakoze imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko imyitozo yakoze kuri uyu wa Kane mu gitondo, ikipe yahise ifata umwanzuro wo kumusinyisha kuko basanze hari icyo yafasha.

Mu mafoto ISIMBI yabashije kubona (nubwo atagaragara neza), agaragaza uyu mukinnyi ari mu myitozo ya Rayon Sports WFC mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera.

Mu gihe yasinyira iyi kipe, akaba yayifasha mu mikino isigaye ya shampiyona ya 2023-24 aho bahura imikino 5 ngo irangire.

Kugeza ubu nyuma y'umunsi wa 17 wa shampiyona, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n'amanota 46 irusha AS Kigali WFC ya kabiri amanota 2.

Umudagekazi mu myitozo ya Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abagore-yazanye-umukinnyi-w-umudagekazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)