Rayon Sports yakatishije itike ya 1/2 y'igiko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Wakabiri nibwo hatangiye gukinwa imikino yo kwishyura ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro 2024. Umukino wavimburiye indi ni uwo ikipe ya Rayon Sports yakiriyemo Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda.

Ni umukino wagiye kuba bisa nkaho ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike bitewe nuko mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0. Ubwo bivuze ko Vision FC yasabwaga nibura gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ikatishe itike ariko birangira byanze ahubwo itsinzwe ibitego 3-1.

Ibi bitego bya Murera byatsinzwe na Ndekwe Felix,Ganijuru Elie ndetse na Paul Gomis kuri penariti yarikorewe Tuyisenge Arsene mu gihe 1 cya Vision FC cyo cyatsinzwe na Niyonkuru .

Iyi kipe ya Rayon Sports yakatishije itike ku giteranyo cy'ibitego 5-1 ,muri 1/2 izahura nizava hagati ya Bugesera FC ndetse na Mukura VS zo zizakina ku munsi wejo saa kenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye dore ko umukino ubanza wari wabereye mu Bugesera ukarangira amakipe yombi anganya 0-0.

Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro nayo izakinwa ku munsi wejo, ikipe ya Police FC ikina na Gorilla FC Saa cyenda Kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Gasogi United nayo izakira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi nebyiri.


Ndekwe Felix yishimira igitego cya 1 yatsinze


 Elie Ganijuru yishimira igitego cya 2 yatsinze


Murera yakomeje muri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Amahoro cya 2024




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139904/rayon-sports-yakatishije-itike-ya-12-yigikombe-cyamahoro-139904.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)