Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdul mu myitozo ya FC Shkupi mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko k'imvune yagiriye mu gikombe cy'Amahoro.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo Rwatubyaye Abdul yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari mu myitozo ya Shkupi yo muri Macedonia yahoze akinira.
Uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports wari usigaranye amasezerano y'amezi 6, yanaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports.
Ati "ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi kongera gutangira ibyo ntarangije."
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yabwiye ISIMBI ko nka Rayon Sports na bo batabizi ahubwo batunguwe no kumubona mu myitozo y'iyi kipe.
Ati "Nta makuru dufite. Uko wabibonye natwe niko twabibonye. "
Tariki ya 28 Mutaramama 2024 ni bwo Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga mu mukino ikipe ye yasezerewe na Police FC mu gikombe cy'Intwari, yavuye mu kibuga afite imvune.
Mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko, batunguwe no kumubona muri Turikiya mu myitozo ya FC Shkupi yo muri Macedonia.
Ubu bakaba bamaze kumwandikira bamubwira ko agomnba kugaruka mu kazi, bakaba bakimutegereje.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguwe-bikomeye-n-imyitwarire-ya-rwatubyaye-abdul