Rurangiranwa mu gusetsa ishundura ashobora guhanirwa uburyo yishimiyemo igitego yatsinze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Portugai  w'imyaka 39 Cristiano Ronaldo ashobora guhanishwa imikino ibiri adakandagira mu kibuga nyuma yuko yishimiye igitego kuburyo buhabanyije n'umuco w'igihugu cya Saudi Arabia.

 

Ni mu mukino wa shampiyona ya Saudi Arabia pro league warugiye guhuza ikipe ya Al Nassr  na Al Shabab maze mbere yuko utangira abafana batangira kuririmba Lionel Messi ufatwa nkuhora ahanganye na Ronaldo Cristiano maze nawe atsinze igitego acyishimira mu buryo bufatwa nkogukora ibitera soni mu ruhame mu gihugu cya Saudi Arabia.

 

Ni umukino waje kurangira Al Nassr  itsinze  Al Shabab ibitego bitatu kuri bibiri , iperereza rirakomeje icyicyaha nicyimuhama azacibwa n'amande y'amafaranga.

 

ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kwishimira penaliti yaramaze gutera arinayo ntandaro yo gutangira gukorwaho iperereza



Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-mu-gusetsa-ishundura-ashobora-guhanirwa-uburyo-yishimiyemo-igitego-yatsinze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)