Rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo, Jacques Tuyisenge yavuze ko hari ibindi ahugiyemo ataramenya igihe azagarukira mu kibuga.
Jacques Tuyisenge ni umwe muri ba rutahizamu mu myaka 3 ishize bagenderwagaho mu ikipe y'igihugu, gusa ubu amaze igihe nta kipe afite.
Aheruka gukina mu mwaka w'imikino ushize wa 2022-23 ubwo yakiniraga AS Kigali, yaje gufata akaruhuko ajya hanze y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagarutse umwaka w'imikino wa 2023-24 waratangiye.
Icyo gihe yavugaga ko azagaruka mu kibuga mu mikino yo kwishyura y'iyi shampiyona yatangiye muri Mutarama 2024.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Jacques Tuyisenge yavuze ko hari ibyo agihugiyemo ari yo mpamvu atasinyiye ikipe iyo ari yo yose.
Ati "Ntabwo ndagaruka mu kibuga ni cyo nakubwira. Ubu hari ibindi mpugiyemo ariko iyo ngaruka muba mwarabimenye."
Uyu rutahizamu uheruka kuvuga ko atarasezera ruhago, abajijwe niba afite gahunda yo kugaruka, yagize ati "Simbizi (yabivuze aseka). Gusa nk'uko nabikubwiye hari ibyo ndimo ubu, reka turebe mu minsi iri imbere."
Jacques Tuyisenge yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, AS Kigali na APR FC ni mu gihe hanze ya rwo yakiniye Gor Mahia yo muri Kenya, Petro Atletico de Luanda muri Angola.
Imyaka 2 yakiniye APR FC kuva 2020 kugeza 2022 kongeraho undi mwaka umwe yakiniye AS Kigali, ni imyaka itaramubereye myiza yaba mu buryo bwo gutanga umusaruro cyangwa se imvune kuko ni zo zagiye zimuranga bya hato na hato, amakuru akaba avuga ko yari yarafashe umwanzuro ko nta yindi kipe yo mu Rwanda azakinira.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-ntarafata-umwanzuro