Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye

Myugariro wari uw'ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yasubije igisubizo gitangaje ubwo yabazwaga umukino yareba igihe Rayon Sports na APR FC zose zirimo gukina.

Uyu mukinnyi uheruka kwerekeza i Burayi, Abdul mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda yavuze ko Ikipe ya APR FC iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC yareba umukino APR FC irimo gukina.

Rwatubyaye Abdul mu gusubiza iki kibazo yavuze ko impamvu yareba umukino wa APR FC ari uko iyi kipe ayifata nka papa we naho Rayon Sports akayifata nka sebukwe.

Rwatubyaye Abdul kugeza ubu yamaze kwemezwa nk'umukinnyi wa Shkupi FC ikina shampiyona ya Macedonia ariko ikaba irimo kwitegurira shampiyona muri Turkey.

 



Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-abajijwe-umukino-yareba-mu-gihe-ikipe-ya-apr-fc-na-rayon-sports-ziri-gukina-yatunguranye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)