Saint Valentin: Filime 5 zivuga ku rukundo wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru turaza kugaruka kuri filime twabahitiyemo zabafasha kwizihiza umunsi wanyu neza, bitewe n'inyigisho zigaragara muri izi filime zabafasha kubaka umubano wanyu ejo hazaza.

Filime zigaragara kuri uru rutonde ntabwo ari zo zonyine z'urukundo zabayeho, ndetse n'uburyo zikurikirana bikaba bitavuze ko ariko zirutanwa mu bwiza.

1.The Notebook

Ni filime imaze iminsi, dore ko yakozwe mu mwaka wa 2004, ikaba iri muri filime zigaruka ku rukundo zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi. Nubwo waba wararebye iyi filime, ntibyakubuza kongera kuyirebana n'umukunzi wawe kuri uyu munsi wanyu, cyane ko inkuru y'urukundo ivugwamo ikubiyemo isomo rikomeye ryerekana uburyo urukundo rutajya rusaza.

Ijambo rikomeye iyi filime ishingiyeho ngo: "Inyuma y'urukundo rukomeye, haba hari inkuru ikomeye"

Iyi filime ivuga inkuru y'umusore Noah n'umukobwa Allie bakundana bakiri bato, ariko urukundo rwabo rukagenda ruhura n'ibibazo ariko ntibirubuze gukomera.

Bakomeza gukundana kugeza aho bashaje, ariko mu bukuru bwabo umukecuru akaza kurwara uburwayi butuma yibagirwa ahashize (amnesie), ariko ubu burwayi ntibutuma umugabo we amutererana. Aha niho yandika igitabo gikubiyemo amateka yabo, mu gihe amusura mu kigo cyita ku bantu bakuze, akajya amusomera amateka banyuzemo mu rweog rwo kumwibutsa uburyo kera bakanyujijeho mu rukundo…

2. Titanic

Ni filime nayo ya kera, dore ko yakozwe mu 1997 ikaba iri muri filime zakunzwe cyane ku Isi ndetse zizwi cyane. Nubwo nayo ari iya kera ndetse ukaba ushobora kuba warayirebye, inkuru y'urukundo hagati ya Jack na Rosa yabafasha cyane ejo hazaza mu rukundo rwanyu.

Ngo "Ntakintu ku Isi gishobora kubatanya."

Titanic ivuga inkuru ya Jack, akaba ari umuhungu w'umukene utsindira itike yo kujya mu rugendo rwa mbere rukomeye rw'ubwato bwa Titanic mu 1912. Mu kugera muri ubu bwato, ahura n'umukobwa Rosa uba ukundana n'umuherwe Caledon amufata nabi. Nubwo baba batandukanye cyane mu bukungu n'uburyo bw'imibereho, ntibibuza Jack na Rosa gukundana.

Urukundo rwabo ruvanzemo n'intambara yabo na Caledon uba utifuza gutsindwa n'agasore k'agakene imbere y'umukobwa yakunze ariko afata nk'umutungo we, nibyo bituma ubwato bw'igitangaza bwabayeho mu kinyajana cya 20 bukora impanuka itazibagirana mu mateka y'Isi.

Ukwitanga kwa Jack yitangira uwo akunda, ndetse n'intsinzi y'urukundo bigaragara muri iyi filime, ni isomo rikomeye yabasigira kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwanyu.

3. Romeo and Juliet

Ngo: "Urukundo rwanjye rukumbi, rwashibutse ku rwango rwanjye rukumbi."

Iyi filime ivuga inkuru y'umusore Romeo na Juliet baba baturuka mu miryango 2 yo mu bwoko buzirana (Capulet na Montague). Uku kwangana kw'imiryango yabo ntibibuza urukundo rwabo kubaho ndetse rugashinga imizi, ariko ku iherezo buri wese aza gupfa yitangira urukundo rwa mugenzi we.

Nubwo rero iyi filime ari iya kera ndetse ukaba waba warayirebye, ntibyakubuza kongera kuyireba n'ubu kuko inkuru yayo yatuma mwongera kurebera hamwe wowe n'umukunzi wawe ko urukundo ruruta imiryango.

4. The Best of ME

Ni filime nziza y'urukundo iri mu za vuba aha, ikaba yarakozwe umwaka ushize. Inkuru y'iyi filime nayo ishimangira ko urukundo rwa kera ruba rukomeye, nubwo hashira imyaka ikinyejana. Iyi filime ivuga inkuru y'umusore Dawson n'umukobwa Amanda bakundana bakiri bato, ariko ubuzima ntibubahe amahirwe yo gukomezanya.

Ngo "Ntawushobora kwibagirwa urukundo rwa kera."

Nyuma y'imyaka 20 bongera guhura ubuzima bwarahindutse, aho Amanda aba yarubatse urugo. Nubwo imyaka iba ari myinshi batabonana ndetse n'ubuzima bwarabaye ubundi, akahise ntikibagirana, ndetse urukundo rwa mbere ntirusigangana, barongera bakisanga buri wese agifitiye undi urukundo.

Iyi filime ishobora kubasigira isomo mu rukundo ko aho wazajya hose urukundo rudasaza, ndetse kandi igahumuriza abatazaba bafite abo bihebeye kuri uyu munsi ko umunsi ushobora kuzagera mukongera mugahura.

5. Kaho Naa… Pyaar Hai

Ku bakunzi b'ibihinde namwe iyi ni imwe muri filime zifite inkuru y'urukundo nziza zishobora kubafasha kuri uyu munsi. Kaho Naa… Pyaar Hai ni filime imaze iminsi nayo, dore ko imaze imyaka 15 yose (yo mu 2000).

Inkuru y'iyi filime igaragaza nayo uburyo urukundo rukomeye kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose ku Isi. Iyi filime ivuga inkuru y'umusore Rohit uba ari umukene ariko afite impano yo kuririmba. Bitunguranye ahura n'umukobwa Sonia ufite se w'umukire, bagakundana.

Mu rukundo rwabo, mu gihe baba bari gupanga kubana, Rohit aza guhura n'urupfu rutunguranye ariko yishwe na Sexana akaba ari se wa Sonia bitewe n'amabanga aba yavumbuye atagombaga kumenya. Mu gihe Sonia ari mu gahinda gakomeye, se amwohereza kuba muri Nouvelle Zelande kwa mubyara we, mu kugerayo ahura n'umusore Raj uba usa neza na Rohit.

Mu gushaka gusobanukirwa, Raj nawe atangira guhigwa kuko aba akekwaho kuba Rohit. Raj nawe ageraho yumva ko hari umuntu wazize akarengane, akiyemeza kumuhorera ari nako yinjira mu rukundo uwo basa yasize inyuma.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139677/saint-valentin-filime-5-zivuga-ku-rukundo-warebana-numukunzi-wawe-139677.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)