The Ben yatanze ibyishimo bisendereye i Kampa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyabereye ahitwa UMA SHOW GROUNDS hasanzwe habera ibitaramo bikomeye. Cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 ku munsi w'abakundana.

The Ben yagiye ku rubyiniro ahagana saa Saba z'ijoro ategerejwe n'ibihumbi by'abantu biganjemo abakundana bari banasohokanye abakunzi babo.

Mbere y'uko ajya ku rubyiniro yabanjirijwe n'abarimo Sintex waje atunguranye muri iki gitaramo, n'abanyarwenya batandukanye barimo Tenge Tenge ugezweho muri iyi minsi i Kampala, Sheebah Karungi, n'abandi.

The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yeretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki muri Uganda, aririmba indirimbo nka "Habibi", "Binkorera" yakoranye na Sheebah, "This is Love" yakoranye na Rema Namakula, "Ndaje", "Naremeye" n'izindi. Yageze kuri "Ni Forever" abantu barirekura cyane.

Indirimbo "Ni Forever" igezweho muri iyi minsi mu karere bwari ubwa mbere The Ben yari ayiririmbye ku mugaragaro, muri Uganda ariko yerekanye ko ari indirimbo yakunzwe cyane.

The Ben yahawe amafaranga imifuka iruzura ayandi barayasanza!

Byagaragaye ko mu muco w'abagande Iyo bishimye batanga amafaranga, Ari nabyo byabaye ubwo The Ben yari Ari ku rubyiniro.

The Ben yahawe amafaranga menshi kugeza ubwo yayahawe akagenda ayashyira mu mufuka ariko biba ibyubusa iruzura, bahitamo kuyashyira ku rubyiniro.

Icyumba cyaberagamo igitaramo cyuzuye bamwe barebera ku matereviziyo yabugenewe.

Inyubako ya Uma Show Grounds yaberagamo igitaramo yuzuye bamwe babura aho bajya barebera ku byuma bisakaza amashusho.

The Ben yerekanye ibyishimo ndetse yerekwa ko akunzwe i Bugande asezeranya abakunda umuziki ko azakomeza kubashimisha.


Abantu benshi bishimiye The Ben



The Ben yageze ku ndirimbo Ni Forever abantu barabyina karahava


The Ben yaririmbanye n'abafana kuva ku munota wambere


The Ben urukundo yeretswe I Bugande ntazarwibagirwa


Sheebah Karungi ku rubyiniro


Sheebah mu ndirimbo yakoranye na The Ben


Sintex yageze kuri Cyakoze abantu baranyurwa


Tenge Tenge umwe mu banyarwenya bagezweho




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139699/the-ben-yatanze-ibyishimo-bisendereye-i-kampala-abakundana-birabarenga-amafoto-139699.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)