Tuzayikoreraho amateka! Vision FC yarahiriye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare, nibwo ikipe ya Vision FC, izakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro. Ni umukino uzabera i Nyamirambo ku kibuga cya Mumena, iyi kipe isanzwe yakiriraho, ukazatangira ku isaha ya Saa 15:00 PM.

Mu myitozo ya nyuma Vision FC yakoze kuri uyu wa kabiri, umutoza w'iyi kipe Fils Muvunyi aganira n'itangazamakuru, yavuze ko aricyo gihe ngo bakorere amateka kuri Rayon Sports.

Yagize ati" Abantu bagomba kwitega ko tuzakina umupira mwiza ubureye ijisho. Tuzakina n'ikipe nziza mu kugura abakinnyi beza, ikazahura n'ikipe nziza mu gukora abakinnyi. Iyo ugize amahirwe yo guhura n'ikipe nka Rayon Sports, bifasha kureba urwego rw'abakinnyi bawe.

Umutoza yakomeje avuga ko kwakirira ku Mumena ntacyo byahindura ku migendekere y'umukino. Yagize "Ati twese tuzaba dukinira ku kibuga kimwe, abakinnyi baba bangana mbese turiteguye aho twahurira hose. Tuzakora ibishoboka byose nk'ikipe iri mu rugo, kuko niwo mwanya mwiza tubonye wo gukora amateka."

Kapiteni wa Vision FC Mukunzi Vivens nawe yunze mu ry'umutoza, avuga ko umukino wa Rayon Sports bawufata nkaho ari uwa nyuma. Yagize ati" Rayon Sports ni ikipe nkuru, ariko umukino wayo turi kuwitegura nk'indi yose. Imikino yose tuyitegura nkaho ari iya nyuma. Vision FC turi ikipe ikomeye kandi Rayon Sports igomba kumenya ko itazaba ije gutsinda byorose."

Ntabwo ari uyu mukino gusa uzaba, kuko i Bugesera, Bugesera FC izakira Mukura Victory Sports, Police FC ikine na Gorilla FC i Nyamirambo naho Saa 18:00 PM Gasogi United yakire APR FC.

KANDA HANO UREBE IMYITOZI YA VISSION FC

KANDA HANO UREBE IBYO UMUTOZA WA VISION FC YATANGAJE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139654/tuzayikoreraho-amateka-vision-fc-yarahiriye-gutsinda-rayon-sports-video-139654.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)