Twaganiriye! Papa Cyangwe yasohoye Album yahu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'iyo Album ya mbere Papa Cyangwe yigejejeho nyuma y'uko atandukanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Rocky Entertainment bakoranye ibikorwa binyuranye by'umuziki ariko bitarimo Album.

Bigaragara ko yakozeho akazi katoroshye, kuko yahurijeho abahanzi bakomeye kugeza ku ndirimbo 12 yatunganyije mu gihe cy'umwaka urenga.

Yagaragaje ko Album ye 'Live and Die' iriho indirimbo yise 'We Sha', ' Bakalo' yakoranye n'umuraperi mugenzi we Ish Kevin, 'Mu bigori' yamamaye mu buryo bukomeye, 'Mu busaza' yakoranye na Kivumbi King, 'Incwi' yakoranye na Alyn Sano, 'Ndasaze' yakoranye na Kevin Kade, 'Ovadoze' yakoranye na Sat-B, 'Ntabya Ganga' yakoranye na Bushali, 'Tura Tugabane' na Bull Dogg ndetse na 'Mbappe'.

Alyn Sano niwe muhanzikazi wenyine uri kuri iyi album, ni mu gihe Sat-B ariwe muhanzi wenyine wo mu kindi gihugu uri kuri iyi Album. Iriho kandi abaraperi bane gusa.

Ni mu gihe abahanzi baririmba ari Kivumbi King, Kevin Kade ndetse na Okkama. Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bw'igihe kirekire bwagejeje ku kuba barakoranye iyi Album.

Bigaragara ko Papa Cyangwe yitaye cyane ku guha akazi aba Producer bagezweho muri iki gihe ubwo yakoraga iyi Album ye, kuko yifashishijeho Prince Kiiiz, The Major, Ayoo Rash, Yee Fanta, Real Yeweeeh, Kozee ndetse na Real Beat.

Ni Album yakozwe bigizwemo uruhare na Label ya Papa Cyangwe yise Cuma Gang, kandi inononsorwa na Bob Pro afatanyije na Herbert Skillz.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi Album ye yayise 'Kubaho no Gupfa' mu rwego rwo kumvikanisha ko ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo.

Ati "Album nayise 'Live and Die' (Kubaho no gupfa), ni ukuvuga ngo ndiho kandi nzapfa, uriho kandi kandi uzapfa, turiho kandi tuzapfa, icyo n'icyo gisobanura cyayo, ni ukuvuga ngo uyu munsi uriho ariko ejo uzapfa, uyu munsi ndiho ariko ejo napfa, twese turiho ariko tuzapfa."

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yavuze ko ajya guhitamo abahanzi yifashishije kuri iyi Album ye ya mbere yitaye cyane ku bahanzi bafitanye ubushuti.

Akomeza ati "Ni ukuvuga ngo umuhanzi wese uri kuri album yanjye mu buzima busanzwe turi inshuti. Icya kabiri ni abahanzi bagezweho, nta muhanzi uriho utari gukora cyane, ni abahanzi nanjye ubwanjye nkunda ibikorwa byabo."

Yavuze ko ikindi yashingiyeho ari uko aba bahanzi ari ubwa mbere bari bakoranye. Ati "Rero bitewe n'uko tuba dufitanye umubano runaka, ikindi ari abahanzi b'abahanga, bari no gukora cyane, bari mu kiragano gishya cy'umuziki, rero n'icyo nagendeyeho mbahitamo."

Papa Cyangwe avuga ko muri rusange yashimye Bushali kuri Album ye kubera ko ari umuraperi ugezweho kandi akundira ibikorwa bye by'umuziki. Ati "Akaba ari n'inshuti yanjye, erega ubwo bushuti no kuba nkunda ibikorwa byawe, ari n'umuhanzi mwiza, biri mu byatumye muhitamo."

Cyangwe asobanura ko Bull Dogg uri kuri Album ye bafitanye amateka yihariye, kuko ari umuraperi yakuze akunda cyane bitewe n'imyandikire ye. Ati "Ni umuraperi nakuze nkunda. Rero kumushyira kuri Album yanjye ni umugisha cyane."

Asobanura ko yifashishije Sat-B kubera ko hari abahanzi babiri barimo Double Jay na Olegue bo mu Burundi bari barakoranye indirimbo. Ati "Naratekereje ndavuga nti kuki ntashyira undi muhanzi wo mu Burundi kuri Album yanjye, bihurirana n'uko Sat-B dusanzwe dufitanye ubushuti."

Uyu muraperi avuga ko yahisemo abahanzi ashingiye ku bushuti, kuba nta ndirimbo bari barakoranye no kuba ari abahanzi b'abahanga bagezweho muri iki gihe. 

Imyaka ibiri irashize Papa Cyangwe ari mu muziki.  Muri Mutarama 2022, yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Sitaki' iriho indirimbo zamwubakiye izina nka 'Kanjenje' yakoranye na Chriss Eazy, 'Aho' yakoranye na Bushali n'izindi.

Kuri Album 'Live and Die', Ish Kevin yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Bakalo'
Kivumbi King yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Mu Busaza'
Umuhanzikazi Alyn Sano yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Incwi' 

Okkama yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'So Special' kuri Album ye

Kevin Kade yahuje imbaraga na Papa Cyangwe kuri Album mu ndirimbo bise 'Ndasaze'
Sat-B yateye ingabo mu bitugu Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise 'Ovadoze'
Bushali yashyigikiye mugenzi we Papa Cyangwe bakorana indirimbo 'Ntabya Gang'
Bull Dogg, umuraperi ubimazemo igihe kinini yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Tura Tugabane'
Papa Cyangwe yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album basanzwe bafitanye ubushuti bw'igihe kirekire, kandi ni umuhanga

Album ya Papa Cyangwe iriho indirimbo 12, kandi yakoranye n'abahanzi umunani b'inshuti ze

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PAPA CYANGWE YITIRIYE ALBUM YE 'LIVE AND DIE'

">

KANDA HANO WUMVE ALBUM YOSE 'LIVE AND DIE' YA PAPA CYANGWE YASHYIZE HANZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139544/twaganiriye-papa-cyangwe-yasohoye-album-yahurijeho-abarimo-sat-b-na-bull-dogg-video-139544.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)