Ikipe y'Igihugu y'abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yegukanye igikombe cya Afurika cyaberaga muri Nigeria, Ni nyuma yo guitsinda Kenya ku mukino wa nyuka amaseti 3-0.
Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 warangiye u Rwanda rwaherukaga gutsinda iyi kipe ruyisubiriye.
Iseti ya mbere yarangiye u Rwanda ruyitsinze ibitego 25-12, iseti ya Kabiri yarangiye ku bitego 25-14 naho iya Gatatu irangira ku bitego 25-21.
Gutwara iki gikombe k'u Rwanda byayihesheje itike yo gukina imikino Pararempike izabera mu Mujyi wa Paris mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Ni kunshuro ya Gatatu yikurikiranya ikipe y'igihugu y'Abagore igiye kwitabira iyi mikino Pararimpiki.
Kunshuro ya mbere hari muri 2016 Ubwo aya marushanwa yaberaga Rio mu gihugu cya Brazil ,kunshuro ya kabiri hari 2021 Ubwo imikino yaberaga Tokyo mu Buyapani.
Aha u Rwanda rukaba rwarahakoze amateka rutsinda ikipe y'Igihugu y'Ubuyapani amaseti 3-0 kiba igihugu cya mbere cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara cyatsinze umukino mu mikino Pararempike.
Ikipe y'Igihugu y'Abagabo yo itahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda ikipe y'Igihu ya Algeria amaseti 3-0 ( 25-18,25-12,25-16) bituma inabura itike yo kwitabira imikino Paralempike iherukamo 2012 I Londre.
Iyi mikino y'Igikombe cy'Afurika cyaberaga mu Gihugu cya Nigeria kuva tariki 29 za Mutarama kugeza kuri uyu wa 03 Gashyantare.
Biteganijwe amakipe y'Igihugu atangira urugendo rugaruka mu Rwanda kuri ikicyumweru 13h45' za Kigali azanyure Addis agere mu Rwanda murucyerera rwo ku wa Mbere 00:45'
The post U Rwanda rwegukanye igikombe cy'Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y'imikino Pararempike 2024 appeared first on RUSHYASHYA.