Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi KNC, yisubiyeho ku cyemezo cyo gusesa Ikipe ye ya Gasogi United akayikura muri ruhago y'u Rwanda kubera ibiwukorerwamo yise 'umwanda'.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, mu kiganiro na Radio One abereye umuyobozi.
Ati 'Umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.'