Uko Bruce Melodie yibwe indirimbo 'Sinya' iri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yitwa 'Sinya', ikaba imaze hafi amezi 6 igiye hanze mu buryo bw'amajwi, ariko ikaba na none ari indirimbo yumvikana mu ijwi ry'umuhanzi umaze kuba mpuzamahanga mu Rwanda no mu karere, Bruce Melodie, ikaba yarakozwe n'umusore uhagaze neza mu Rwanda mu gutunganya indirimbo uzwi ku izina rya Prince Kiiz.

Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze, abantu ibihumbi bacitse ururondogoro bibaza ibibaye, batangira kwibaza ukuntu umuhanzi ukomeye nka Bruce Melodie, ufite ikipe ikomeye nka 1:55Am yakora ikosa rikomeye ryo kwibeshya aho gushyira indirimbo ye cyane ko byumvikanaga ko ari indirimbo ye ndetse nta n'undi muntu bayifatanyije.

Si ibyo gusa kuko hari n'abibazaga niba Bruce Melodie yaba yagurishije indirimbo iri mu ijwi rye  ibintu bitamenyerewe.

Amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko iyi ndirimbo yibwe Bruce Melodie mu gihe yari ikiri mu buryo bwo gutunganywa.

Ubwo Melodie yarimo akorana iyi ndirimbo na Producer Prince Kiiz usanzwe akorera muri Country Records, mudasobwa (Computer) bakoreragaho kandi iriho iyo ndirimbo yaje kwibwa mu buryo budasobanutse.

Aba bombi bashakishije ahantu hose mu buryo bwose bushoboka ariko biranga biba ingorabahizi, niko kwiyemeza kubireka ndetse bakiyemeza no guheba n'ibyari biyiriho byose 'computer dore ko batari banafite 'Copy'.

Mu buryo butunguranye, nyuma y'iminsi mike cyane aba bombi bagiye kumva bumva ya ndirimbo yabo bari bamaze igihe bakoraho iri hanze mu buryo bw'amajwi, gusa ariko ntibamenya uko yageze hanze niko kwemera guheba.

Umva indirimbo 'Sinya' ya Melodie

">



Bruce Melodie yibwe indirimbo 'Sinya'



Melodie aherereye mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya muzika




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139946/uko-bruce-melodie-yibwe-indirimbo-sinya-iri-kubica-hanze-139946.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)