Uko igitaramo cya Ally Soudy cyabaye imvano y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiriya gitaramo 'Ally Soudy & Friends Live Show', Ally Soudy yagikoze yizihizaga urugendo rw'imyaka irenga 15 ishize ari mu itangazamakuru.

Ni igitaramo cyahuje abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, cyane cyane abahanzi ndetse n'abakoranye na Ally Soudy mu bihe binyuranye.

Ben Kayiranga wari witabiriye kiriya gitaramo, yavuze ko byabaye amata yabyaye amavuta, kuko yahahuriye na Mico The Best nyuma y'igihe yumva ibihangano bye akifuza ko igihe kimwe bazakorana.

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, nibwo Ben Kayiranga yashyize hanze indirimbo bakoranye nyuma y'igihe cyari gishize bayikoraho.

Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze ibihangano bya Mico The Best ku buryo yahoraga yifuza guhura nawe. Ati 'Mico The Best nakomeje gukunda indirimbo ze, nkumva n'ibiganiro agirana n'itangazamakuru bitandukanye nkifuza kumubona.'

Avuga ko nyuma yo guhurira mu gitaramo cya Ally Soudy, yamubwiye ko ari umufana we kandi yifuza ko ubushuti bw'abo babubyaza umusaruro.

Avuga ati 'Ejo bundi nje mu Rwanda twahuriye mu gitaramo cya Ally Soudy, ndamubwira nti muvandimwe nkunda indirimbo ze, kuva ubwo duhita dupanga uko twakorana indirimbo.'

Ben Kayiranga avuga ko yahuje na Mico The Best mu mikorere kandi nawe yatunguwe n'imyitwarire ye mu buzima bwa buri munsi.

Ati 'Mico The Best twarahuje, yarambwiye ati 'nari nziko uri umubyeyi wifunga cyane none burya uriyoroshya. Mico ubu ni umuvandimwe wanjye.'

Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] yagize izina rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo 'Freedom'. Uyu mugabo abana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'u Bufaransa Paris, umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

Turatsinze Prosper [Mico The Best] yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nk'uko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa 'Umuzungu' yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.

Uyu mugabo yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo nka: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n'izindi nyinshi.

Ben Kayiranga yatangaje ko igitaramo cya Ally Soudy ari cyo cyabaye imvano y'indirimbo ye na Mico The Best 

Ben Kayiranga avuga ko yakunze ibihangano bya Mico The Best kugeza ubwo yifuzaga guhura nawe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LETTRE' YA BEN KAYIRANGA NA MICO THE BEST

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139606/uko-igitaramo-cya-ally-soudy-cyabaye-imvano-yindirimbo-ya-ben-kayiranga-na-mico-the-best-v-139606.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)