Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2024 nibwo umutoza mushya wa Gorilla FC, Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo nk'umutoza mukuru mushya.


Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya Saa tatu n'igice, ni nyuma yaho habanje inama yahuje abakinnyi, abatoza ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe buyobowe na Hadji Yussuf akaba nyiri ikipe.

Iyi myitozo y'umunsi wa mbere yibanze kukureba uko ba Rutahizamu batera mu izamu kuko iyi kipe imaze imikino itanu idatsinda igitego na kimwe ubwo yatozwaga na Gatera Mussa.

Ubwo imyitozo ya mbere yri irangiye, Minaert yatangaje ko intego imuzanye muri Gorilla FC ari ukuyigumisha mu kiciro cya mbere.

Yagize ati 'Gorilla FC ntizamanuka, abakinnyi ni beza kandi babona byose ku gihe. Imishahara, uduhimbazamusyi ndetse bakorera mu mwuka mwiza.'

'Hamwe nanjye tuzitwara neza. Narababonye mu mikino myinshi bamaze gukina gusa ikibura ni ukwigirira icyizere bakumva ko batsinda ikipe yose hano muri Shampiyona.'

Ivan Minaert aje muri Gorilla FC iri mu bihe bitari byiza byo kugera ku musaruro kuko iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n'amanota 21.

Uyu musaruro utari mwiza kuri iyi kipe ninawo watumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo gusezerera abari basanzwe batoza iyi kipe yatozwaga na Gatera Mussa, Hakizimana Gervais na Kalisa Francois.

Gorilla FC irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024 isura ikipe ya Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, umukino ubanza Police yari yatsinze 2-0.

The post Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umubiligi-ivan-jack-minaert-yatangije-imyitozo-mu-ikipe-ya-gorilla-fc-iheruka-gutandukana-na-gatera-mussa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubiligi-ivan-jack-minaert-yatangije-imyitozo-mu-ikipe-ya-gorilla-fc-iheruka-gutandukana-na-gatera-mussa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)