Igitego cya Shabani Hussein Tchabalala waje nk'umucunguzi cyayihesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 19.
AS Kigali ikomeje kugenda iva mu murongo utukura, ni nyuma y'uko ikomeje kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.
Uyu munsi AS Kigali yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukaba wagaragayemo rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wakinaga umukino we wa mbere muri AS Kigali kuva yayigarukamo avuyemo muri Al Ta'awon yo muri Libya.
Tchabalala akaba yaje kuba umucunguzi kubera ko yaje gutsindira AS Kigali igitego ku munota wa 23 ari nacyo cyaje gusoza umukino.
Ibi byatumye mu gihe igitegereje uko indi mikino iza kugenda y'umunsi wa 19, AS Kigali yatumbagiye ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 25 ikaba iri ku mwanya wa 6.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umucunguzi-wa-as-kigali-yatangiye-neza-asogongeza-gorilla-fc-amafoto