Kuva tariki 26 Gashyantare kugera tariki 10 Werurwe 2024, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ATP Challenger 50 Tour riri mu marushanwa abiri akomeye ku Isi mu bagabo.
Binyuze mu ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda, hatangajwe ko Yannick Noah ukomoka mu Bufaransa azaba ari mu Rwanda nk'umwe mu bashyitsi bakuru bazihera ijisho iri rushanwa.
Iri rushanwa u Rwanda rukomeje kwitabira mu buryo budasanzwe, nk'uko ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda ryabivuze, hitezwe n'ibindi bihangange bizagenda bitangazwa uko iminsi yicuma.
Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.
Ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n'abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado.
Yabaye umukinnyi w'ikirangirire muri Tennis cyane
Ku muziki naho ntabwo yatanzwe ndetse abenshi bakunda indirimbo ze uburyo zigendamo
Araba ari muri Kigali icyumweru cyose