Umunya-Colombia yegukanye agace karekare la Tour du Rwanda 2024 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti-Kometa ni we wegukanye agace 3 Tour du Rwanda 2024 ka Huye-Rusizi.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2024 mu gace kava Huye mu Mujyi kerekeza i Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3. Agace k'ejo kari kegukanywe n'Umunya-Israel w'imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech ayo yakoresheje ibihe bingana n'abandi 55 bamukurikiye barimo n'abanyarwanda.

Hakiri kare, ku kilometero cya mbere, Munyaneza Didier (Rwanda), Rogora (CMC), Dorn (Bike Aid) na Geary (Afurika y'Epfo) bavuye mu gikundi bagisiga amasegonda 15.

Bageze i Maraba, Munyaneza (Rwanda), Mugalu (May Stars) na Geary (Afurika y'Epfo) bafashe Habtaeb (Bike Aid) bari basize Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec amasegonda 40 ni mu gihe igikundi kiri inyuma ho amasegonda 55.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiwe i Nyamagabe. Yakurikiwe na Habteab na Geary.

Ku kilometero cya 27, Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje gutobokesha arasigara, byatumye amanota y'Umusozi wa kabiri yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 30, yegukanwa na Habtaeb wa Bike Aid, akurikirwa Geary, Tuyizere Etienne na Mugalu.

Amanota yo kunyukira igare ahatambika 'sprint' ytangiwe i Kigeme ku kilometero cya 32,9, yegukanywe n'Umunya-Uganda Mugalu ukinira May Stars yo mu Rwanda ni mu gihe nyuma yo kugira ikibazo cy'igare, Habtaeb yegukanye amanota amanota ya gatatu yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Kaganza ku kilometero cya 39.

Bageze ku kilometero cya 51, bane bari imbere bari bamaze gusiga igikundi iminota 3 n'amasegonda 40. Bageze ku kilometero cya 81 ikinyuranyo cyagabanutse hasigayemo iminota 2 n'amasegonda 42. Gusa abasiganwa bageze ku kilometero cya 96 bamaze gufata abari bayoboye isiganwa.

Byaje kurangira Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti-Kometa ari we wegukanye aka gace ka Huye-Rusizi ni mu gihe Pepijn Reinderink ari we wahise afata umwambaro w'umuhondo.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-colombia-yegukanye-agace-karekare-la-tour-du-rwanda-2024-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)