Umunyabigwi w'Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 nibwo rurangiranwa mu muziki ndetse no mu mukino w'intoki wa Tennis , Yannick Noah yageze mu Rwanda.

Yannick yageze mu Rwanda ahagana ku ishaa ya Saa saba zo mu gitondo aho aje kwitabira irushanwa rya Tennis ryatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere.

Uyu mufaransa Yannick Noah ufite inkomoko muri Cameroon, aje kwitabira Irushanwa 'ATP Challenger 50 Tour' riri kubera mu Mujyi wa Kigali nk'umushyitsi w'imena kuko we yasoje gukina uyu mukino.

Nk'umukinnyi, Yannick Noah wigeze kuba numero ya gatatu ku Isi mu 1986, abitse ibikombe 23 birimo 7 bya Grand Slam mu cyiciro cy'abakina ari umukinnyi umwe (Singles).

Muri Kanama 1986, Noah yabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles), yanatwaye US Open incuro 3, Wimbledon incuro 2 na Australian Open incuro imwe.

Yannick w'imyaka 63 biteganyijwe ko aza gukurikira imikino ya 1/4 cy'iri rushanwa ririmo gukinwa ku ncuro ya mbere mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahala.

Kugeza ubu nimero ya gatatu mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa, Abafaransa Calvin Hemery na Corentin Denolly, Umunya-Israel Yshai Oliel ndetse n'Umunya-Pologne Kamil Majchrzak bari mu babonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy'iri rushanwa rikomeje gukinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo i Kigali hagaze kandi Jean Claude Talon, uyu akaba ari Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Tennis ku mugabane wa Afurika.

The post Umunyabigwi w'Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyabigwi-wumufaransa-yannick-noah-yageze-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-irushanwa-rya-atp-challenger-50-tour/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabigwi-wumufaransa-yannick-noah-yageze-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-irushanwa-rya-atp-challenger-50-tour

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)